Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Wari uzi ko Telefone ishobora gutera cancer, ubugumba n’ibindi bibi byinshi

Muri iki gihe telefoni zigendanwa cyane cyane izizwi nka smartphones zamamaye aho usanga zarabaye igikoresho ntasimburwa mu mibereho y’abantu nyamara izi telefone zangiza bikomeye umubiri w’umuntu cyane cyane ubwonko dore ko ari naho ziba zashyizwe mu gihe cyo kuvugana.

Urukiko rw’ikirenga mu butariyani bwemeje zimwe mu ngaruka zikomeye ziterwa n’ikoreshwa rikabije rya telefoni zigendanwa cyane cyane izizwi nka smartphones harimo na cancer y’ubwonko.

Uru rukiko rwanzuye ko umugabo wakoresheje izi telefone avugana n’abakiriya be mu gihe kiva ku masaha 5 kugeza ku masaha 6 ku munsi mu myaka 12, yagaragaje ibimenyetso by’ibibyimba bya cancer yo mu bwonko mu gice cyegereye aho yashyiraga iyi telefone.

Nubwo waba udakoresha telefoni ngendanwa amasaha menshi cyane, ubushakashatsi bwerekanye ko kuvugira kuri izi telefone mu gihe cy’iminota 50 udahagaritse bituma imikorere y’ubwonko ihinduka cyane cyane mu gicye cyegereye antene y’iyo telefoni maze uturemangingo tugize ubwonko tugatangira gukora bidasanzwe.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko imibare y’abafatwa na cancer yo mu bwonko yiyongereye cyane mu myaka 15 ishize bitewe no gukwirakwira kwa telefone zigendanwa.

Uretse kandi cancer yo mu bwonko hari n’izindi ngaruka mbi cyane ku mubiri w’umuntu harimo kwangiza imvura z’amacandwe, kwangiza intanga ngabo bishobora no kugeza ku bugumba, kubuza amaraso kwinjira mu bwonko neza, guteza ibibazo byo kutumva n’ibindi.

Abakoresha telefone ngendanwa bagirwa inama yo gukora ibishoboka byose bakirinda kwegerana na yo aho bagirwa inama yo gukoresha za indangururamajwi ndetse bakirinda kuyihoza mu mufuka w’umwenda kandi baba bari mu modoka bakaba bakoresha indangururamajwi z’imodoka. Abana bo ntibemerewe na gato kwegerana no gukoresha telephone.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment