Amatembabuzi aza mu gitsina cy’umugore ahanini akunda kuba asa n'umweru cyangwa se akajya gusa n'umuhondo. Usanga ahanini agaragara ku myenda y’imbere y’abagore n’abakobwa kuva bagitangira kugera mu bwangavu na nyuma yaho.
Ese ayo matembabuzi aterwa n’iki ? Ni ryari se ashobora kugutera guhangayika ?
Amatebabuzi (pertes blanches) agaragara inyuma mu gitsina cy’umugore ni iki ?
Ayo matembabuzi ni imyanda iba yasohowe n’igitsina na nyababyeyi. Akunze kuba asa n'umweru cyangwa se akajya gusa n'umuhondo akaba atangira kugaragara umukobwa ageze mu gihe cye cy’ubugimbi agakomeza na nyuma yaho aho akunda kugaragara mbere ho gato y’iminsi y’uburumbuke. Gusa itandukaniro rikaba ko kuri bamwe biba ari ikimenyetso cy'uburwayi ku bandi bikaba ari ibasanzwe nta kibazo ateye.
Ubusanzwe ayo matembabuzi aba yaje nyuma yo kwisukura kw’igitsina. Ashobora kandi guterwa no kuba umugore cyangwa se umukobwa yigeze gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, agaterwa n’ibyokere, cyangwa se kuba yakoze imibonano mpuzabitsina ntakarabe.
Wakora iki gihe ubona ayo matembabuzi ?
Nta kindi gisubizo ufite usibye kugira isuku ukajya ukaraba neza mu gitsina buri munsi. Ukibuka kwirinda gukoresha amasabune mu gitsina ukogeshamo amazi gusa cyangwa se imiti yabugenewe.
Ni ryari ayo matembabuzi akwiye kuguhangahikisha ?
Rimwe na rimwe ayo matembabuzi ashobora kuba ikimenytso cy’indwara.
Niba wumvise ayo matembabuzi afite impumuro mbi idasanzwe cyangwa se zikagera aho zigahindura ibara ku buryo butunguranye ukabona bijya kwijima cyangwa bikajya gusa n’icyatsi, jya wihutira kujya kwa muganga w’imyororokere kuko ushobora kuba ufite ikibazo.
Niba kandi ayo matembabuzi ubana ko aza cyane ari menshi cyangwa se akaba ameze nk’akweduka kurusha uko wari uyamenyereye nabwo wajya kwa muganga.
Ayo matembabuzi kandi yaguhangayikisha mu gihe azana n’ububabare mu gitsina cyangwa se ukumva harimo uburyaryate, kumera nk’uwahiye, kubabara mu kiziba cy’inda, kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, nabwo wakihutira kujya kwa muganga
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Iby'Amatembabuzi aza mu gitsina cy’umugore
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment