Muri iyi iminsi abantu benshi bakomeje guhura n’ikibazo gikomeye cyo kugira umunaniro ukabije bakunze kwita ’stress’ ari nako uhitana benshi. Aha hari uburyo wakoresha ukirinda iki kibazo cya ’stress’
Imvugo ngo ’stress iranyishe’ iri mu mvugo zimaze kumenyerwa no kuba gikwira.
Akazi, abakoresha, abo tubana, twe ubwacu, ni byinshi binyuranye bishobora kugutera no kukongerera stress twagereranya no kudatuza bigendana no guhangayika.
Nyamara kandi stress si amarangamutima gusa, stress si mu mutwe gusa ahubwo stress ni umubiri wose.
Iyo ugize stress umubiri wose ugerwaho n’ingaruka zayo aho imiyoboro y’amaraso yifunga, umuvuduko w’amaraso ukazamuka ndetse n’umutima ugateragura cyane.
Guhumeka nabyo biriyongera nuko mu maraso yawe hakiyongeramo imisemburo ya cortisol na adrenaline.
Iyo rero ya stress igutinzeho ntakabuza za mpinduka zibyara uburwayi.
Dore ingaruka zimwe na zimwe umuntu agomba kwitondera igihe cyose ahorana stress
Indwara z’umutima: umutima niwo wa mbere ugerwaho n’ingaruka za stress aho ugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Si ibi gusa kuko ishobora no gutera umutima guhagarara dore ko stress itera umutima guteragura cyane bityo bikazamura igipimo cya cholesterol na triglycerides mu maraso.
Asima: Ntabwo stress ubwayo itera Asima ahubwo niba usanzwe uyirwara bikongerera kurembeshwa na yo.
Gusa ubushakshatsi bugaragaza ko ababyeyi bahorana stress baba bafite ibyago byinshi byo kubyara abana barwaye asima.
Umubyibuho ukabije:Uyu ni umubyibuho ukabije ku gice cyo ku nda dore ko stress ituma umusemburo wa cortisol ukorwa ku bwinshi kandi ubwinshi bwawo butuma ibinure by’umubiri byibika ku nda.
Gusa aha twakongereho ko stress Atari yo gusa itera kuzana inda nini.
Diyabete :Stress yongera ibyago bya diyabete mu buryo bubiri. Ubwa mbere, ishobora gutera kuryagagura no kunywa ugakabya. Bwa kabiri stress izamura igipimo cy’isukari ku basanzwe barwaye diyabete.
Umutwe :Nibyo koko stress izakuzamurira ibyago byo kurwara umutwe by’umwihariko umutwe w’uruhande rumwe.
Agahinda gasaze: Aka gahinda gasaze karangwa no kwiheba, kwigunga no guhangayika.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu baterwa stress n’akazi kandi kabahemba macye ugereranyije n’ingufu baba bakoresheje bagira ibyago byo kuzagira agahinda kurenza abo bakora kimwe ariko bahembwa menshi kubarusha.
Ibindi bibazo biterwa na ’Stress’ harimo : Ibibazo mu gifu n’amara, Indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abashaje, Ibicurane n’inkorora, Gusaza imburagihe, Gupfa imburagihe
Dore bimwe mu byagufasha kurwanya umunaniro ukabije nyuma yo kumenya ingaruka zabyo
1.Ha agaciro ibyo urimo
2.Iga kubaho bijyanye n’aho uri
3.Witekereza ku bibazo gusa
4.Umva umuziki ukunda
5.Ha agaciro inshuti yawe yanyayo
Si ibi gusa byagufasha kuko no gukora zimwe muri siporo zifasha kwitekerezaho no kuruhura ubwonko nka meditation na yoga biri mu bifasha guhangana na stress.
Kugira inshuti uganiriza ibiguhangayikishije, kugira itungo ryororwa (injangwe, imbwa,…) na byo bifasha bamwe kurwanya stress.
Urukundo
Baza Shangazi
Shakisha ku Urwego.com
Uburyo wakoresha ukirinda umunaniro ukabije
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment