Icyuzi kigomba kuba gicukuye mu bujyakuzimu, kiri hasi gato y’ahantu hajyiye hejuru cyangwa mu butaka. Ubuhaname bugomba kuba buteye kuburyo burwanya isuri. Ubutaka bugomba kuba bufite byibura makumyabiri ku ijana by’ibumba. Ibintu bibi nk’ibiti, amabuye, ibyatsi bigomba gukurwa mu cyuzi.
Ubujyakuzimu bw’icyuzi bugomba kugira metero imwe,ubuhaname bujya kungana na metero imwe nigice mwo hasi kubuso bw’icyuzi aho amazi asohokera. Akenshi amazi agomba guturuka mu bisimu, ikiyaga, cyangwa mu zindi soko kamere z’amazi akerekeza mu cyuzi.
Imiferege n’ibihombo by’amazi bigomba kwifashishwa mu gukura amazi mu cyuzi. Gukura amazi mu cyuzi ntibyakagombye kurenza iminsi itatu.
Amazi akenshi aragabanywa ku gira ngo agume ku ijanisha riboneye hajyamo andi mazi meza.
0 comments:
Post a Comment