Ingano n’ishusho y’icyuzi cyawe: ibyuzi byinshi bifite ishusho y’urukiramende cyangwa kare . Ariko ingano y’icyuzi cyawe ishobora guterwa n’imiterere y’ahantu. Icyuzi cy’ubworozi bw’amafi yo kurya gishobora kubakwa kubuso bwa metero kare magana atatu mugihe ibyuzi by’ubucuruzi ari binini cyane kurushaho. Ubujyakuzimu bw’icyuzi: ubujyakuzimu bw’amazi buri gihe ni metero imwe na santimetero mirongo itatu uvuye kubuso bwamazi ujya hejuru.
Ubwoko bw’ibyuzi: ubwoko bw’icyuzi cyo kubaka biterwa n’imitere y’ahantu. Ubwoko bw’icyuzi cyiberanye n’ubutaka bwo mu misozi si kimwe n’ubw’ahantu hategamye. Hari ubwoko bubiri bw’ibyuzi tugendeye ku miterere y’ahantu:
- Gucukura icyuzi bikorwa ahantu hategamye bacukura mu butaka bashaka kubakamo icyuzi. Uburebure bw’amazi bugomba kuba munsi y’ubujyakuzimu bw’icyuzi.
- Icyuzi kizengurutse muyandi magambo bacyubaka kubuhaname bw’ahanu h’umusozi. Ubutaka bwigice cyo hejuru cy’ubuhatame buracukurwa noneho bukifashishwa mu kubaka icyuzi aho babucukuye haba hagiye hasi.
0 comments:
Post a Comment