Ambasaderi
Muligande uhagarariye u Rwanda mu Buyapani ari kumwe n’umuyobozi wa
Jica ku rwego rw’igihugu, Prof .Tanaka Akihiko (Ifoto/JICA)
Ikiraro cya Rusumo gihuza u Rwanda na
Tanzaniya cyatashywe ku mugaragaro nyuma y’imyaka ibiri gisanwa ku
nkunga yatanzwe n’ikigo cy'u Buyapani gishinzwe Iterambere (JICA).
Ikigo cy'u Buyapani gishinzwe
Iterambere (JICA), nicyo cyatanze amafaranga asaga miliyari 22
z’Amafaranga y’u Rwanda yubatse iki kiraro cyasimbuye icyari gisanzwe
kimaze imyaka isaga 40 gikoreshwa.
Ikiraro gishya cyafunguwe ku
mugaragaro gifite uburebure bwa metero 80 n’ubugari bwa metero 7,5,
gifite ubushobozi bwo kubisikaniraho n’ikamyo ebyiri nini ndetse no
kuba kitakwika igihe ikamyo umunani nini imwe ifite uburemere bwa toni
umunani kuri buri pine zagihagarara hejuru.
Ikiraro cyatashwe (Ifoto/Kigalitoday)
Ikiraro gishaje ntabwo cyabaga
gishobora kubisikaniraho n’ikamyo ebyiri kandi kikaba kitabashaga
kuba cyanyuraho ikamyo irengeje uburemere bwa toni umunani kuri buri
pine, cyari gifite Uburebure bwa metero 80 n’Ubugari bwa metero enye.
Mu gikorwa cyo kubaka iki kiraro
hanubatswe n’amazu abiri azakorerwamo n’ubuyobozi bushinzwe abinjira
n’abasohoka ku mpande zombi u Rwanda na Tanzaniya ndetse n’umuhanda uva
ku nyubako imwe ukagera ku yindi w’ibirometero bisaga bibiri.
Minisitiri w’ibikorwa remezo Musoni
James yashimiye Leta y’ u Buyapani n’abaturage bayo ku bikorwa byo
gufasha bakomeje kugaragaza.
Musoni yakomeje avuga ko iyubakwa
ry’iki kiraro rigiye kugabanya ibihe abacuruzi bakoresha bajyana
ibicuruzwa mu bindi bihugu ndetse n’ibiza mu Rwanda.
Iyubakwa ry’ikiraro cya Rusumo rikaba rifitiye abaturage batuye aka gace akamaro nk’uko Minisitiri Musoni yakomeje abivuga.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda
yashimiye Leta y’u Buyapani ku bikorwa bateramo inkunga mu Rwanda,
avuga ko iki gikorwa kizorohereza abacuruzi bo muri aka karere
Prof .Tanaka Akihiko umuyobozi wa
(JICA), yavuze ko Ubuyapani bufite gahunda y’ubufatanye n’ibihugu bya
Africa mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye cyane ibikorwa remezo no
kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati " Iki gikorwa gishojwe n’imwe mu ntego n’urugero rwiza rw’intego yacu muri Afrika”.
Prof .Tanaka avuga ko igikorwa nk’iki kizafasha Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba kugera ku ntego zawo.
U Buyapani bufasha u Rwanda kubaka
ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage, cyane biciye mu mahugurwa
abakangurira kwihangira imirimo, imikoranire y’u Rwanda n’Ubuyapani
ikaba imaze imyaka isaga 50.
0 comments:
Post a Comment