Mu masengesho yo gusengera igihugu cy’u Rwanda yabereye i Kigali kuri uyu iki cyumweru, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora cyane, asaba abayobozi b’igihugu gukorera hamwe mu nyungu z’abaturage, agaya abakora bigwizaho umutungo ndetse n’abarenzwe bibagiwe ibihe bibi banyuzemo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame (Urugwiro)
Aya masengesho yitwa ‘Breakfast Prayer’, akaba ategurwa n’ihuriro
ry’amatorera “Rwanda Leaders Fellowship” yari ayobowe na Pastori Antoine
Rutayisire, akaba yari afite insangamatsiko igira iti “Yesu ni we nishimiye yambereye ubuhungiro, ntacyankuramo amahoro yambereye ubuhungiro.”
Aya masengesho yabimburiwe n’impine z’ibikorwa by’ingenzi u Rwanda
rwagezeho mu mwaka wa 2014, mu magambo make bikaba byagejejwe ku
bayobozi bari aho na Hon. Francoise Mukayisenga.
Bimwe mu bikorwa byavuzwe Imana yafashijemo u Rwanda mu mwaka ushize,
hari ukuba rwarabashije kohereza ingabo zijya kugarura amahoro aho
atari hirya no hino ku Isi, kuba Imana yararufashije gusoza manda yarwo
rwari rufite mu kanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi, iterambere
ryagezweho mu byiciro binyuranye haba mu burezi no mu buvuzi, ndetse
n’ingendo Perezida Kagame yagiyemo hirya no hino ku isi ajya guhahira
Abanyarwanda.
Hon Mukayisenge yasabye ko muri uyu mwaka, Imana izakomeza kuba hafi u Rwanda ati “Nubwo
twageze kuri byinshi, urugendo ruracyari rurerure turacyakeneye ukuboko
kw’Imana. Nk’uko yagendanye n’Abisilaheri, twizeye ko izagendana natwe
nk’Abanyarwanda.”
Abasenze bose bashimiye Imana ku byo u Rwanda rwagezeho, basaba Imana kururinda, no guha amahoro Abanyarwanda.
Mu isengesho rikuru, Pastori Antoine Rutayisire yabanje gushima
umwanya Perezida wa Repubulika aba yahaye aya masengesho akaza
kuyitabira. Yavuze ko akamaro k’iri sengesho bigoye kukabarira mu mibare
ifatika ariko ngo karakomeye cyane.
Rutayisire yibanze ku ijambo ‘GUSHYIRAHAMWE’ (Convergence), aho
yavuze ko ubuyobozi bw’Imana ‘Theocratie’ n’ubutegetsi butangwa
n’abaturage ‘Democratie’ bitandukanira ku kuba ubw’Imana burangwa no
kujya inama, ubundi bukarangwa n’abatavuga rumwe nabwo ‘Opposition’.
Yavuze ko amasengesho nk’aya ajyanye n’imihango yakorwaga mu gihe
cy’ubwami mu Rwanda, aho hari inzira zimwe z’ubwiru zarimo guhura
n’abaturage bakishima bagakora imihango yo guhesha igihugu umugisha,
kandi ngo ibyo byatumye u Rwanda rukomera.
Yagarutse ku isengesho ry’Umwami w’u Rwanda Mutara wa III Rudahigwa
ufatwa nk’intwari, mu isengesho rye akaba yarasabaga abayobozi gukunda
abaturage, kubaha Imana ndetse n’u Rwanda arutura Imana.
Iyi ndangagaciro ya Rudahigwa ngo isa neza n’imigenzereze ya Perezida
Paul Kagame aho afata umwanya akajya gukemura ibibazo by’abaturage, ngo
bikaba bitandukanye na Perezida Habyarimana Juvenal wagezwagaho ikibazo
akavuga ko inzego zibishinzwe zizagikemura.
Patori Rutayisire yigishije ku gitabo cya Steven B. ‘Ibitangaza
by’Abayahudi’ (Jewish Phenomenon). Uyu mwanditsi ngo yasanze ku isi
abantu bakomeye, abakire, abahanga benshi ari Abayahudi, ngo nta kindi
cyabiteye uretse kubiharaira no kubaha amategeko y’Imana.
Rutayisere yigishije ibijyanye n’amabanga 7 yo kubaho mu buzima ndetse n’andi 7 yo kubaho mu buyobozi.
Yavuze ko umuyobozi mwiza areba inyungu z’abo ayobora, ntagomba
kurengwa ngo yibagirwe, ntagombwa kugira inshoreke, ntagomba gushaka
inyungu ze bwite, ntagomba kwishyira hejuru ngo yibagirwe Imana, ibyo
byose akaba yabisabiye abayobozi b’u Rwanda kuva kuri nyumbakumi kugera
kuri Perezida ahanini abisanisha n’inyigisho z’igitabo cya Mosi (Moise).
Perezida Kagame, mu yongeye kwifuriza umwaka mwiza Abanyarwanda
n’inshuti zabo, akaba yavuze ko aya masengesho ari umwanya wo gushima
ibyagezweho no gusaba Imana imbaraga kugira ngo izageze igihugu ku
bindi.
Yasabye buri wese gutekereza ibyagezweho no kwibaza uruhare
yabigizemo kugira ngo arusheho kubyiyumvamo kandi birambe. Yavuze ko
amateka y’u Rwanda ariyo agomba kuranga Abanyarwanda, amateka mabi
n’amaza, ariko avuga ko ubu u Rwanda rukwiye kurangwa n’ibisubizo
rwashatse ngo rugere ku byiza.
Perezida Paul Kagame yasabye ko abayobozi bakorera hamwe, mu nyungu z’abaturage , ati “Jyewe
ntabwo ndi Umupasitori nka Rutayisire ariko dufite aho duhurira
(convergence). Politiki jyewe ni yo Gatigisimu nigisha, kuki ikiza mu
mwuka (morally) kuki kitaba kiza muri politiki?”
Yasabye Abanyarwanda guharanira kuba abicara ku meza y’icyubahiro aho
kuba udupapuro twandikwaho ibisabwa n’abakiliya (menu), ndetse
yabasabye kurwanira ukuri mu gihe ari ngombwa.
Perezida Kagame yanenze abantu barenzwe, bibagiwe ibihe banyuzemo.
Yagize ati “Abantu bararengwa bakibagirwa vuba, umurengwe burya
urica! Hari abantu bakora ibintu ukayoberwa…Abantu bararengwa, intugu
zigasumba ijosi bagashima ibyo bo bagezeho ubwabo, abantu bararengwa
bakibagirwa aho bavuye.”
Yavuze ko akunda inyigisho zo muri Bibiliya ariko ngo hasigaye ko abantu abantu bazishyira mu bikorwa.
Yagize ati “Nkunda inyigisho nyinshi ziri muri Bibiliya igisigaye ni uko twe nk’abapasitori n’abakiristu tuzishyira mu bikorwa.”
Perezida Kagame yongeye kubwira abanyamahanga ko batagomba gutobera u Rwanda uko babyumva.
Yagize ati “Hari abakorera u Rwanda imisozi kandi n’iwabo atari
shyashya. Nta we dufitiye umwenda w’ukuntu twabaho, nta n’uwo dufitiye
umwenda wo kugira ngo atubesheho. Imbaraga z’Imana zonyine zigomba
kudufasha kubaho.”
UMUSEKE.RW
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame (Urugwiro)
0 comments:
Post a Comment