Bamwe mu basirikare bari mu mwiherero hamwe na bamwe mu babahugura (Ifoto/Umurengezi R.)
Abasirikare bakuru 20 bo mu bihugu 7 by’Afurika bari mu mwiherero
w’iminsi 9 i Nyakinama mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace
Academy).
Abo basirikare baturuka muri Uganda, Rwanda, Kenya, Somaliya,
Sudani y’Epfo, Sudani na Djibuti, muri uyu mwiherero bakaba bigira hamwe
uko barinda abasivili mu gihe cy’umutekano muke.
Uyu mwihirero wabanjirijwe n’amahugurwa aherutse guhabwa inzego za
gisivili n’iza gisirikari ku kurinda no kubungabunga umutekano
w’abasivili mu bihugu biri n’ibikubutse mu makimbirane n’intambara.
Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro,
yabwiye itangazamakuru ko abo basirikare bakuru bateranye kubera ko ari
bo baba bayoboye mu gufata ibyemezo mu bijyanye n’imirwano, ahagarurwa
amahoro.
Ati "Mu kugarura amahoro no kuyabungabunga nubwo bihurirwamo
n’inzego za gisirikare n’iza gisivili, abasirikare baba ari abayobozi mu
bijyanye n’imirwano ni na bo bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye.”
Dr. Andreas Anderson, umwe mu bashinzwe gutanga amahugurwa mu kigo
cy’Umuryango w’Abibumbye gikora ubushakashatsi kikanatanga amahugurwa,
avuga ko mu minsi 9 aba basirikare bakuru bazahabwa inyigisho ku
kurinda abasivili ahagarurwa amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye
(UN).
Anderson atangaza ko aba basirikare bakuru bazasobanurirwa
amategeko akurikizwa mu bihe byo kurinda abasivili, imbogamizi
zigaragara, ndetse ngo bazanagira umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo
bazaba bigishijwe.
Anderson agaragaza kandi ko afite icyizere ko amasomo aba
basirikare bakuru bazahabwa azabubaka mu bushobozi, buzanatuma bakomeza
gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro banarinda abasivili hirya no
hino muri Afurika.
Biteganyijwe ko uyu mwiherero w’abasirikare bakuru uzasozwa ku itariki ya 14 Ugushyingo 2014.
0 comments:
Post a Comment