Brig Gen Kabisa Domitien uyobora ingabo za EASF (Ifoto/Rubibi O)
Umuyobozi w’Ingabo zo gutabara aho
rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF) aravuga ko FDLR iramutse
iteye u Rwanda bahita batabara batarindiriye uburenganzira bwa Loni.
Umutwe wa EASF (East African Standby
Force) uzaba ugizwe n’ingabo 6.000 ziturutse mu bihugu 11 birimo
Comoros, Kenya, Uganda, Burundi, Rwanda, Djibouti, Sudan , Seychelles,
Somaliya Ethiopiya na Tanzaniya.
Umurundi uyoboye izi ngabo Brig. Gen
Kabisa Domitien yabwiye Izuba Rirashe ko umutwe wa FDLR uramutse uteye u
Rwanda bahita batabara hatabayeho gutegereza uburenganzira butangwa
n’umuryango w’abibumbye cyangwa umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ( AU).
Brig. Gen Kabisa yagize ati "FDLR
iramutse iteye u Rwanda, abakuru b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango
bakwicara bakemeza ko tugomba gutabara ariko ntabwo twarindira uruhushya
rwa Loni cyangwa umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.”
Kabisa avuga ko hatabaho kongera
kurebera ngo ibintu byangirike nk’uko byagenze mu Rwanda mu mwaka 1994
ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga isi irebera. Ati, "Ntabwo
hashobora kubaho bya bindi ngo turegeranya imbaraga, imbaraga ubu
turazifite.”
Avuga kuri gahunda yo guhashya imitwe
y’iterabwoba, Brig. Gen Kabisa yavuze ko abakuru b’ibihugu byo mu karere
bicaye bagafatira umwanzuro uhamye iyi mitwe barangiza bakababwira
biteguye kujya aho ariho hose hari umutekano muke.
Gen. Brig Kabisa yagize ati "Twiteguye gutabara ahantu hose haba hari ikibazo cy’umutekano muke.”
Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba
kari mu duce twabaye indiri y’imitwe y’iterabwoba , imyinshi muri iyi
mitwe ikaba ifite icumbi mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.
0 comments:
Post a Comment