Abaturage muri gahunda y’umuganda ugamije guhinga ibizunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (Ifoto/Nshimiyimana E.)
Abaturage bo mu Murenge wa Mbazi mu
Karere ka Huye, baravuga ko uburyo bwo gufasha abana kubona ifunguro ku
ishuri bwatangijwe ari bwo bwabafasha.
Aba baturage babivuze ubwo Akarere
katangizaga umuganda wabereye mu Mirenge 14 igize Akarere ka Huye, aho
amasambu y’ibigo by’amashuri agiye kwifashishwa hagamijwe kongerera
imbaraga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikigaragaramo ibibazo
hamwe na hamwe.
Hagamijwe gukemura ibyo bibazo,
Akarere gatangaza ko abaturage bagiye kujya bagira uruhare mu gutanga
umuganda wo guhinga amasambu y’ikigo.
Bamwe mu baturage baganiriye
n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bagaragaje ko bitoroheye buri wese kubona
amafaranga 5000 bya buri kwezi basabwa ngo umwana afatire ifunguro ku
ishuri, ndetse ko no gutanga ibiribwa byo gutegurirwa abana ku ishuri,
nk’uko biteganywa muri iyi gahunda nabyo ngo byorohera abasazwe bifite.
Mukamana Anastasie ati "Rwose
byarangoraga kuko abana banjye n’abo ndera bose bageze muri 12. Ntabwo
rero nashobora gutanga amafaranga, kandi n’ibiribwa sinabona ibyo
mbatekera ngo mbone n’ibyo kujyana ku mashuri aho biga, ariko guhinga
niyo byaba kabiri mu cyumweru najya mbikora nta kibazo.”
Bavuga ko bumva neza umumaro w’iyi
gahunda, ariko ngo amikoro make atuma abenshi babwirirwa, kandi haba
hari abariye ngo barya bagenzi babo bari hanze.
Icyakora bavuga ko uburyo bwo
gukoresha amaboko ibikorwa byasimbura amafaranga basabwa, ngo
ntawakwiganyira kubikora ariko ngo abana babo bakabona uburyo bwo kwiga
bamerewe neza.
Ubuyobozi nabwo buvuga ko bugiye
kongerera iyi gahunda imbaraga hakoreshejwe uburyo bushoboka bwose
buzafasha buri wese kuyibonamo.
Nubwo abaturage bakomeza kugaragaza
impungenge, ngo buri wese azajya atanga umusanzu we mu buryo bumworoheye
burimo gukora imirimo y’amaboko, kuzana ibiribwa, gutanga umusanzu
wateganyijwe n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije
ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Niwemugeni Christine avuga ko ngo
iyi gahunda yatangijwe n’Inama Njyanama y’Akarere, bamaze kubona ko
hari ababyeyi babura amafaranga yo gutangira abana babo.
Bityo, ngo byaje kwemezwa ko igihe
cy’imvura imirima y’amashuri yazahingwamo ibiribwa birimo ibyo bajya
bakenera, bityo bikagabanya umubare w’amafaranga umubyeyi yasabwaga.
Gahunda yo guhinga ibiribwa
bizifashishwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri niyo abaturage
bemeza ko yafasha mu gukemura ikibazo cy’ubwitabire buri hasi, kandi
ngo irimo irakoreshwa mu bigo byose 35 biri mu Karere ka Huye biriho
imyaka 9 na 12 y’uburezi bw’ibanze.
0 comments:
Post a Comment