Umuryango Uharanira inyungu
z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Bufaransa, Ibuka
-France, yatangaje ko yashyize ikemererwa gushyira ikimenyetso
cy’urwibutso rwa Jenoside mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa(Paris).
Nk’uko tubikesha Ibuka - France, urwo rwibutso ruzafungurwa kuwa 31
Ukwakira 2014 ahitwa "Père de Lachaise" . Muri uwo muhango hakazaba
hari n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris.
Hashize igihe, Ibuka - France ihihibikana ishaka ko no mu murwa mukuru Paris hashyirwa urwibutso rwa Jenoside; mu Mujyi utuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri.
Bamwe mu bagize Ibuka-France bagaragaza ko bitari byoroshye kugera aho hemerwa gushyira ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside mu Mujyi wa Paris, cyane ko bamwe mu bayobozi batakira neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti.
U Bufaransa bushinjwa na Leta y’u Rwanda ko hari uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bukoranira bya hafi na leta yariho mu Rwanda, ikica inzirakarengane zirenga miliyoni.
Urwibutso rwa Jenoside i Paris ruzaza ari urwa gatandatu mu Bufaransa.
Hashize igihe, Ibuka - France ihihibikana ishaka ko no mu murwa mukuru Paris hashyirwa urwibutso rwa Jenoside; mu Mujyi utuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri.
Bamwe mu bagize Ibuka-France bagaragaza ko bitari byoroshye kugera aho hemerwa gushyira ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside mu Mujyi wa Paris, cyane ko bamwe mu bayobozi batakira neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti.
U Bufaransa bushinjwa na Leta y’u Rwanda ko hari uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bukoranira bya hafi na leta yariho mu Rwanda, ikica inzirakarengane zirenga miliyoni.
Mu mijyi imwe mu Bufaransa hashyizwe ibimenyetso by'inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha ni i Toulouse
0 comments:
Post a Comment