Umubano wa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda umaze igihe urangwamo
igatotsi ka politiki kagira ingaruka zitandukanye ku Banyarwanda
bahahira cyangwa bakora ubucuruzi bwambuka imipaka, kuko abenshi
biganjemo igitsina gabo bafatwa bagafungwa bashinjwa kuba intasi z’u
Rwanda.
Mu kwezi kwa Kanama 2013, havugwaga Abanyarwanda basaga 100 biganjemo
abacuruzi bafungiwe muri gereza zitandukanye z’i Goma n’ahandi mu Ntara
ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri uyu mwaka abenshi mu bacuruzi bafungirwaga mu buroko bwa gisirikare bashinjwa gukorana bya hafi n’umutwe wa M23 waranduwe mu Gushyingo 2013.
Icyo gihe Ambasade y’u Rwanda muri RDC yatangaje ko Abanyarwanda basaga 60 bafungiwe mu birindiro bya gisirikare byo mu Murwa Mukuru wa RDC i Kishasa, uretse ko mu bitangazamakuru bitandukanye byanavugwaga ko batari bonyine.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na bwo bwatangaje abaturage basaga 80
bajyaga muri RDC ntibagaruke, buhereye ku miryango yabo yabutabazaga uko
bukeye n’uko bwije; kugeza ubu benshi muri bo ntibaragaruka.
Mumpera z’iki cyumweru ni bwo itsinda ry’Abanyarwanda bagera ku munani basesekaye ku butaka bw’u Rwanda barekuwe muri Gereza yitwa T2 iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, bakaba bemeza ko bari bamaze igihe kirenga ukwezi bafunzwe.
Amakuru dukesha News Of Rwanda agaragaza ko iri tsinda ryambutse umupaka tariki 9 Ukwakira 2014, bafite ibyangombwa byose byabemereraga kwinjira muri iki gihugu ariko ntibyababuza gufungwa igihe runaka, mu buryo bufatwa ko butubahirije amategeko.
Umwe mu barekuwe, Olivier Maniriho, wafunzwe tariki 7 Nzeri 2014 avuga ko yafashwe n’ingabo za RDC (FARDC) afungirwa mu kigo cya Gisiririkare cya Katindo ndetse amara n’igihe yicishwa inzara muri Gereza T2.
Maniriho na bagenzi be bavuga kandi ko muri icyo gihe bafatiweho hari n’abandi Banyarwanda benshi bafunzwe basanga abandi bari bamaze igihe mu buroko.
Abanyarwanda benshi, cyane cyane abaturiye ku mupaka w’u Rwanda na RDC, ntibigeze bahwema kugaragaza ko hari abantu bo mu miryango yabo bagiye bajya muri RDC ntibgaruke, hakaba n’abavagayo bavuga ko bo bacitse abasirikare batwaye bagenzi babo.
Abafungwa muri Congo benshi baba ari abagabo; hari abarebwa bakitiranwa n’abasirikare abandi bo bakitwa ibyitso, ko ikibazanye ari ukugambana. Mu mwaka wa 2012 kuri Televisiyo y’igihugu (RTNC), Minisitiri w’Itumanaho akaba n’ Umuvugizi wa RDC, Lambert Mende, yagaragaje ko bafungiye abasirikare 50 b’Abanyarwanda i Goma ndetse yemeza ko bafashwe kuko ari ibyitso mu buryo bw’ibanga.
Iyo habayeho akabazo kajyanye n’umutekano, usanga Abanyarwanda bari
muri Congo mu buryo bwemewe n’ubutmewe bose bafatwa kimwe. Urugero
rugarukwaho ni urwa Col. Mamadou Ndala wishwe Abanyarwanda baba mu Mujyi
wa Goma bagahohoterwa bikomeye kuko Abanyekongo bari bafite uburakari
bukomeye ku musirikare bizeraga wishwe kandi yararwanyije M23.
Hagendewe ku buhamya bwatazwe n’iri tsinda ry’Abanyarwanda basanzwe ryageze mu gihugu muri iki cyumweru, bikekwa ko abenshi bavugwaga ko bafunzwe icyo gihe ari abaturage bafashwe bagiye guhaha no gukora ibindi bikorwa y’ubucuruzi, kuko FARDC ivangura abinjiye igendeye ku miterere yabo, indeshyo n’ibindi.
Igikomeza kugaraza itandukaniro hagati y’ibihugu byombi ni uko ibyo byose byabaye ariko bikaba bitaratumye hari umuturage wo muri RDC wigeze ahohoterwa mu Rwanda, baba abava i Bukavu cyangwa i Goma.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko Abanyekongo bashaka kutabona Umunyarwanda ku butaka bwabo abeshi bakeka ko ari ibyitso biza kubabuza amahoro.
igihe.com
Muri uyu mwaka abenshi mu bacuruzi bafungirwaga mu buroko bwa gisirikare bashinjwa gukorana bya hafi n’umutwe wa M23 waranduwe mu Gushyingo 2013.
Icyo gihe Ambasade y’u Rwanda muri RDC yatangaje ko Abanyarwanda basaga 60 bafungiwe mu birindiro bya gisirikare byo mu Murwa Mukuru wa RDC i Kishasa, uretse ko mu bitangazamakuru bitandukanye byanavugwaga ko batari bonyine.
Mumpera z’iki cyumweru ni bwo itsinda ry’Abanyarwanda bagera ku munani basesekaye ku butaka bw’u Rwanda barekuwe muri Gereza yitwa T2 iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, bakaba bemeza ko bari bamaze igihe kirenga ukwezi bafunzwe.
Amakuru dukesha News Of Rwanda agaragaza ko iri tsinda ryambutse umupaka tariki 9 Ukwakira 2014, bafite ibyangombwa byose byabemereraga kwinjira muri iki gihugu ariko ntibyababuza gufungwa igihe runaka, mu buryo bufatwa ko butubahirije amategeko.
Umwe mu barekuwe, Olivier Maniriho, wafunzwe tariki 7 Nzeri 2014 avuga ko yafashwe n’ingabo za RDC (FARDC) afungirwa mu kigo cya Gisiririkare cya Katindo ndetse amara n’igihe yicishwa inzara muri Gereza T2.
Maniriho na bagenzi be bavuga kandi ko muri icyo gihe bafatiweho hari n’abandi Banyarwanda benshi bafunzwe basanga abandi bari bamaze igihe mu buroko.
Abanyarwanda benshi, cyane cyane abaturiye ku mupaka w’u Rwanda na RDC, ntibigeze bahwema kugaragaza ko hari abantu bo mu miryango yabo bagiye bajya muri RDC ntibgaruke, hakaba n’abavagayo bavuga ko bo bacitse abasirikare batwaye bagenzi babo.
Abafungwa muri Congo benshi baba ari abagabo; hari abarebwa bakitiranwa n’abasirikare abandi bo bakitwa ibyitso, ko ikibazanye ari ukugambana. Mu mwaka wa 2012 kuri Televisiyo y’igihugu (RTNC), Minisitiri w’Itumanaho akaba n’ Umuvugizi wa RDC, Lambert Mende, yagaragaje ko bafungiye abasirikare 50 b’Abanyarwanda i Goma ndetse yemeza ko bafashwe kuko ari ibyitso mu buryo bw’ibanga.
Ubwo Lambert Mende yemezaga ko hari abo yita abasirikare b'Abanyarwanda basaga 50 bafungiwe mu Mujyi wa Goma
Hagendewe ku buhamya bwatazwe n’iri tsinda ry’Abanyarwanda basanzwe ryageze mu gihugu muri iki cyumweru, bikekwa ko abenshi bavugwaga ko bafunzwe icyo gihe ari abaturage bafashwe bagiye guhaha no gukora ibindi bikorwa y’ubucuruzi, kuko FARDC ivangura abinjiye igendeye ku miterere yabo, indeshyo n’ibindi.
Igikomeza kugaraza itandukaniro hagati y’ibihugu byombi ni uko ibyo byose byabaye ariko bikaba bitaratumye hari umuturage wo muri RDC wigeze ahohoterwa mu Rwanda, baba abava i Bukavu cyangwa i Goma.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko Abanyekongo bashaka kutabona Umunyarwanda ku butaka bwabo abeshi bakeka ko ari ibyitso biza kubabuza amahoro.
Itsinda ry'abasore umunani barekuwe muri gereza T2
0 comments:
Post a Comment