Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mulindwa Samuel (Ifoto/Interineti)
Minisiteri
y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), iravuga ko isezererwa ry’abakozi
ririmbanyije mu nzego za Leta ntawe rigomba gutera ubwoba.
Muri Nyakanga 2014, hatowe itegeko rijyanye n’ivugurura ry’abakozi mu bigo bitandukanye bya Leta.
MIFOTRA iravuga ko kugeza ubu igeze ku
rugero rwa 95% ivana bamwe mu bakozi mu kazi ishyiramo abandi, kugeza
ubu mu bakozi 427 bari barasezerewe abenshi ngo bongeye kubonerwa ahandi
bakora.
Iyi Minisiteri iravuga ko abakozi 138 basezerewe mu kazi, aribo batarabonerwa aho berekeza.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi
Minisiteri bwagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, bwavuze ko igabanywa
ry’abakozi nta gikuba rigomba guca kuko ngo ibyakozwe byakozwe neza
kandi bikoranwa ubushishozi.
Murindwa Samuel, Umunyamabanga uhoraho
muri MIFOTRA, yavuze ko ibyakoze muri iri vugura ntaho byari bihuriye
no kwambura abakozi imirimo, ahubwo ngo yari gahunda yo guha ingufu
inzego z’ibanze, kugabanya abakozi wasangaga bahuriye ku nshingano
zimwe, no kuvanaho ikibazo cy’aho wasangaga umuntu akora akazi k’ibyo
atigiye.
Yavuze ko icyerekana ko icyari
kigamijwe bitari ukuvana abakozi mu kazi, ahubwo byari ukongerera
ubushobozi inzego z’ibanze ngo bigaragazwa n’ukuntu abayobozi mu nzego
z’ibanze babaye benshi.
Yagize ati "Kugeza ubu mu turere
tugize ibice by’icaro, abakozi bahakoraga bavuye kuri 46 bagera kuri 84
naho mu turere two mu Mujyi wa Kigali, bava kuri 56 bagera kuri 95, muri
rusange Leta y’u Rwanda yongereye abakozi 2700 mu nzego z’ibanze.”
Naho muri za Minisiteri, Murindwa yavuze ko naho nta gikuba cyacitse kuko abakozi bazavanwa mu kazi ari bake cyane.
Yagize ati "Kugeza ubu twari dufite
abakozi 427 basezereye mu kazi, ariko ibi ntibivuze ko aba bose
twabirukanye burundu kuko hafi ya bose twabasubije mu kazi, ariko
dushingira ku bumenyi bafite mu kazi tubashyizemo.”
Yavuze ko abakozi 289 bongeye guhabwa akazi, hasigaye 138 batarabonerwa aho berekeza.
Impamvu yo kugabanya abakozi muri za
Minisiteri hakongerwa abo mu nzego z’ibanze, ngo byateguwe mu rwego rwo
kongerera ubushobozi inzego zegereye abaturage.
Ese igihugu kizagaruza amafaranga yahembwaga aba bakozi birukanwe?
Uyu mukozi wa MIFOTRA yavuze ko icyari kigamijwe kitari ukubona amafaranga, ahubwo byari uguha ingufu zegereye abaturage.
Yagize ati "Ubusanzwe twavuga ko
igihugu cyajyaga kunguka miliyari 5 kuri aba bakozi bavanwe muri iyi
myanya, ariko tumenye ko hari abandi bakozi bashyizwe mu myanya yo mu
nzego z’ibanze, ibi rero bivuze ko n’ubundi aya mafaranga ari yo
azabagendaho abahemba.”
Nta gahunda yo kugwiza ubushomeri ihari
Murindwa yavuze ko abatekereza ko iki
gikorwa kizongera umubare w’abashomeri benshi mu gihugu bibeshya. Yavuze
ko ibi bigaragazwa n’uko n’abavanwe mu kazi ari bo bahawe amahirwe ya
mbere yo kubona akazi ahandi.
Yagize ati "Ubu koko mu bakozi barenga
400 bari basezerewe, ubu tukaba dusigaje abakozi 138, murumva hari
gahunda yo kongera abashomeri yahaba.?”
Aravuga ko n’ubusanzwe Leta iha akazi abantu bangana na 2% gusa, indi myanya isigaye ikaba itangwa n’abikorera.
Yavuze ko iyi ari yo mpamvu igihugu cyashyize ingufu mu bikorera ngo bakomeze gutanga akazi no kwihangira imirimo.
Abakozi 12 bashobora gutakaza akazi
Nubwo MIFOTRA ngo yakoze uko ishoboye
ngo ishyire aba bakozi mu myanya bijyanye n’amashuri bafite, ibyo bize
n’uburambe mu kazi, gusa ngo hari abakozi 12 bari bafite amashuri 6
yisumbuye mu za Minisiteri, kugeza ubu MIFOTRA irimo kubashakira imyanya
mu nzego z’ibanze, gusa ngo haramutse habuze ntakabuza bazicara.
MIFOTRA iravuga ko buri mu kozi waserewe mu kazi, yahawe 2/3 by’umushahara we.
Leta ikoresha akayabo ka miliyari zirenga 200 mu guhemba abakozi
Murindwa kandi yabwiye Izuba Rirashe
ko ubusanzwe abakozi ba Leta barenga ibihumbi 25, buri mu mwaka
hakoreshwa akayabo ka miliyari 207 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubahemba.
Nta mukozi uzahohoterwa mu kuvanwa mu kazi
Hagaragajwe impungenge ko abakozi
bashobora kuvanwa mu kazi kubera uburyo umukoresha abana n’umukozi,
gusa Murindwa avuga ko iki kibazo bahuye nacyo mu bigo bimwe, aho ngo
wasangaga umukozi yavanwe mu kazi kandi yujuje ibisabwa.
Nubwo uyu mukozi wa MIFOTRA yirinze
kuvuga ibi bigo, gusa yagize ati "Hari aho twasanze aya makosa, aho
wasangaga umukozi yavanwe kandi itegeko ritamureba, icyo twe twakoze ni
uko twasuzumaga idosiye ya buri mukozi wasezerewe, tukareba niba ibyo
itegeko risaba ngo umuntu ave mu kazi ari byo byakurikijwe.”
Ese abakozi 700 birukanwe muri UR baba bagengwa na MIFOTRA?
Murindwa aravuga ko hari abashobora
kwibaza impamvu MIFOTRA ivuga ko abakozi basezerewe ari 427 gusa, mu
gihe muri Kaminuza y’u Rwanda abakozi 700 basezerewe.
Yavuze ko ibyo iyi Kaminuza yakoze yabikoze nk’ikigo cyigenga, kimwe n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ahandi.
Avuga ko kugeza ubu muri iyi Kaminuza
ivugurura rikomeje, naho ibyo kuvuga ko yazereye abakozi bangana
gutya, aba ngo bashobora no kurenga bitewe n’amabwiriza y’ivugura iki
kigo gifite.
MIFOTRA iravuga ko bitarenze Ukwakira
uyu mwaka, igikorwa cyo gushyira abakozi mu myanya no kuvanamo abandi,
kizaba cyarangiye mu gihugu cyose.
Izuba Rirashe
0 comments:
Post a Comment