Muri Zimbabwe haravugwa inkuru y'umugabo uherutse kuvumbura ko umukobwa we ari indaya, umukobwa we nawe akavumbura ko se ari umuhehesi, naho nyina akamenya ukuri ku mugabo we.

Muri Hotel zikomeye ngo bagira iyo servisi/ Photo/A Medichini)
Ikinyamakuru 7sur7 kivuga ko ubwo uyu mugabo w'umucuruzi yanyarukiraga mu ihoteli kuraramo, yasabye ko bamuzanira umukobwa uri bumupfumbate, nk'uko ngo mu mahoteli akomeye bajya bagenzereza abakiliya bakomeye babisabye.
Mu gihe yari ategereje ko bamuzanira, yagiye kubona abona uwo bohereje ko amuraze maze nawe aze kumwishyura ni umukobwa we yibyariye.
Umugabo yakubiswe n'inkuba, naho umukobwa asohoka yiruka ngo ashyire iri banga nyina, ko umugabo we, ariwe se, ariho ashaka umuraza muri Hotel
Kubigeza kuri nyina, niko kugera mu itangazamakuru nubwo uyu mugore yahisemo ko amazina y'uyu muryango we w'indaya adatangazwa ku mpamvu z'uko basanganywe n'abandi bana bakibyiruka.
Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ati: " iyo tutaza kuba twarabyaranye nari kwaka gatanya. Ariko kuko nzi ingaruka byagira ku bana banjye nahisemo kwihangana."
Uyu mugore yatangaje ko yaje kuganira n'umugabo we kuri iki kibazo n'ubwo ngo bitaracyemuka.
Umugore yemeje kandi ko umukobwa wabo wari indaya kuri Hotel ubu nawe ngo akaba yariyemeje kureka uwo mwuga mubi wari ugiye gutuma asambana na se.
Norbert NYUZAHAYO
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment