Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Huye – Abafite ubumuga ngo baracyahura n’imbogamizi mu matora

Umuseke
Amakuru y'umwihariko!
Huye – Abafite ubumuga ngo baracyahura n'imbogamizi mu matora
Dec 19th 2012, 20:33

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Huye bavuga ko bahura n'imbogamizi zitandukanye mu gihe cy' amatora, zigatuma amatora atabagendekera neza nk' uko baba babyifuza.

Abamugaye amatora ngo ntaborohera hamwe na hamwe

Abamugaye amatora ngo ntaborohera hamwe na hamwe

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y' abagize inteko ishingamategeko umutwe w' abadepite, muri gahunda yayo isanzwe, Komisiyo y'igihugu y'amatora iri gutanga inyigisho z'uburere mboneragihugu mu rwego gutegura abaturage kwitegura amatora ndetse no kuyakora neza.

Kuri ubu ikiciro kigezweho ni icyabafite ubumuga. Gusa bamwe muri bo bavuga ko mu gihe cy' amatora bakunze guhura n'imbogamizi zitandukanye ziturutse ku bumuga baba bafite.

Umugore utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye umuseke.com ko hari igihe Komisiyo y' amatora ishyira ibyumba by'amatora ahantu habagora cyane kuhagera.

Ati : « imbogamizi dukunze guhira nazo ni nk' ahantu Komisiyo y' amatora, hari igihe haba hari imihanda mibi, abantu bagendera ku magare ntibabone uko bagenda n'abafite imbago nzo zigatabama. »

Tuyisabe Theoneste ukomoka mu murenge wa Simbi nawe avuga ko kubera uko umuntu aba amugaye hari igihe abona bitamworohera kugera ahari ibiro by' itora, bigatuma yiyambaza undi. Ibi ngo siko baba babyifuza.

Aba bafite ubumuga i Huye barasaba ko mu gihe cyo kubaka ibyumba by' amatora nabo bajya batekerezwaho.

Kagabo Sylvestre, umuhuzabikorwa wa Komisiyo y' amatora mu karere ka Huye n'aka Gisagara, avuga ko imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo bazizi ariko ngo bagerageza kuborohereza mu gihe cy' amatora.

Sylvestre avuga ko kuba amatora akorerwa ku rwego rw' umudugudu, ari imwe mu nshingano Komisiyo y' amatora yashyizeho mu rwego rwo korohereza abatora cyane cyane abafite ubumuga.

Ikindi ngo ni uko iyo bibaye ngombwa ko amatora abera kure y' umudugudu, hari gahunda iba iteganijwe yo kugeza abatora aho aya matora yabereye, by' umwihariko ariko ngo ku bafite ubumuga iyi gahunda bayitegura kare.

Zimwe mu nshingano Komisiyo y' igihugu y' amatora ihabwa n' itegeko Nshinga ry' u Rwanda, harimo gutegura amatora no kwigisha uburere mboneragihugu abanyarwanda mu rwego rwo kubategura kuyitegura no kuyakora neza.

Muri iki igihe u Rwanda rukaba ruri kwitegura amatora y' abagize inteko ishingamategeko ateganyijwe muri Nzeli, umwaka utaha wa 2013.

Callixte Ndagijimana
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment