Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: U Rwanda ruracyazirikana abarwitangiye – Sayinzoga

Umuseke
Amakuru y'umwihariko!
U Rwanda ruracyazirikana abarwitangiye – Sayinzoga
Dec 20th 2012, 08:47

Rwamagana: Ku munsi w'ejo tariki ya 19 Ukuboza 2012  nibwo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Murehe hatashywe amazu 27 y'abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba.

Sayizoga ati

Sayizoga ati "Iki ni kimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwitaye ku bahungu n'abakobwa bitangiye igihugu." Photo/Ububiko-Umuseke.com

Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu yo kusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, Jean Sayonzoga asanga iki ari ikimenyetso cy'uko u Rwanda rwitaye ku bantu bitangiye igihugu mu rugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu mwaka w'1994.

Sayinzoga ati "Gutaha aya mazu ku mugaragaro mu gihe twizihiza Isabukuru y'imyaka 25 y'Umuryango wa FPR Inkotanyi ni ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwitaye ku bahungu n'abakobwa bitangiye igihugu cyabo."

Aha i Murehe hari amazu 38 ari mu Mudugudu umwe wubakiwe abavuye ku rugerero; gusa 27 niyo yuzuye ndetse yatashywe mu gihe andi nayo arimo gutunganywa neza ngo azahabwe ba nyirayo ameze neza.

Sayizoga avuga ko nta na rimwe u Rwanda ruzigera rwirengagiza umuntu uwo ari we wese warwaniye igihugu cye kugira ngo kibe kiri mu mahoro.

Ati "U Rwanda rwiyemeje kubitaho no kubasubira mu buzima busanzwe kuko rusobanukiwe neza ko bamugariye ku rugamba."

Aya mazu ntiyemerewe kugurishwa

Uwari uhagarariye Ingabo z'Igihugu (RDF) Brig. Gen. Eric Murokore yabwiye aba bahawe amazu ko ntawemerewe kuzigurisha, ahubwo bakwiye kuzibamo ndetse bakanazifata neza.

Brig.Gen. Eric Murokore yabasabye gutera ubusitani bwiza aho aya mazu aherereye, bagakora n'uturima tw'igikoni, yabasezeranyije kandi ko mu gihe kitarambiranye aya mazu bahawe azaba yagezemo amashyanyarazi.

Polycarpe Rutabingwa, uzwi cyane ku izina rya Padiri wari ufite ipeti rya Sergeant mu gisirikare cyayoboye urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside, akaza kuhamugarira avuga ko yishimiye iki gikorwa.

Ati "Ubu ndishimye, mfite inzu yanjye bwite nta muntu nkitegeye amaboko. Nzakomeza gushaka akazi ngo ndebe ko narushaho kugira imibereho myiza. Ndashimira Leta idahwema kuzirikana abamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu."

Buri nzu muzi izi zahawe abamugariye ku rugamba igizwe n'ibyumba bitatu, salon, igikoni, ubwogero n'ubwiherero, ndetse n'ikigega cy'amazi.

©RNA

INKINDI Sangwa

UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment