Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Amavubi azakina na Angola yahamagawe

Umuseke
Amakuru y'umwihariko!
Amavubi azakina na Angola yahamagawe
Dec 20th 2012, 09:13

Kuwa gatandatu tariki 22 Ukuboza, Amavubi ku butumire bwa Angola azaba ari mu mujyi wa Lubango gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya  Angola.

Umutoza Micho atanga imyitozo kuri Emery Bayisenge myugariro w'Amavubi

Umutoza Micho atanga imyitozo kuri Emery Bayisenge myugariro w’Amavubi

Ni umukino Palancas Negras ya Angola yatumiyemo Amavubi ngo ikomeze yitegure igikombe cya Africa cya 2013 kizabera muri Africa y'Epfo.

Ku ruhande rw'Amavubi, umutoza Mulutin 'Micho' Sredojovic we avuga ko uyu mukino na Angolauzamufasha kwitegereza abakinnyi ashobora kuzakinisha mu mikino y'amajonjora y'igikombe cy'Isi cya 2014 ndetse na CHAN izaba mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.

Abakinnyi bahamagawe bazajya muri Angola gukina kuri uyu wa gatandatu ni:

Abazamu: JClaude Ndoli, Nzarora Marcel.

Myugariro: Rusheshangoga Michel, Bariyanga Hamdan, Fredy Ndaka, Bayisenge Emery na Usengimana Faustin.

Abo hagati: Twagizimana Fabrice, Niyikiza Aimable, Mugiraneza Jean Baptiste, Hategekimana Aphrodis (kanombe), Ntamuhanga Tumaine, Niyonzima Haruna,

Rutahizamu: JClaude Iranzi, Sibomana Patrick Papy, Ruhinda Faruk, Jerome Sina, Mubumbyi Barnabé

Ababakinnyi bakaba batangira imyitozo kuri uyu wa 20 Ukuboza nimugoroba ku kibuga cya FERWAFA i Remera

Biteganyijwe ko bazahaguruka kuwa gatanu mu gitondo nk'uko byemezwa na FERWAFA.

UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment