Mu ijambo yageje ku mbaga yari iteraniye muri Stade Amahoro kuri uyu wa 20 Ukuboza 2012 ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange; ubwo hizihizwa isabukuru y'imyaka 25, Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe Umuyobozi Mukuru w'uyu muryango Paul Kagame yavuze ko FPR idashobora gukomwa imbere.
![Perezida Kagame ati]()
Perezida Kagame ati "Turacyari baba bandi bashobora guhera kuri bike bakagera kuri byinshi, turacyari ba bandi barwanira ukuri kwacu, turacyari ba bandi barwanira agaciro kacu." Photo/V.Urugwiro
Chairman wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika yavuze ko uyu munsi wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe ari umunsi w'imena ku gihugu cyose.
Perezida Kagame yashimiye Gen. Major Fred Gisa Rwigema
Muri iri jambo rye, Umukuru w'Igihugu yagarutse ku mateka yaranze uyu muryango ndetse abashimira abagize uruhare mu ishingwa ry'uyu muryango batabarutse ndetse ndetse n'abakiriho.
Ati "Mu buryo bw'umwihariko ndagira ngo nshime abacu bose bitanze bagahara ubuzima bwabo kugira ngo Abanyarwanda twese tugire ubuzima bwiza, tugire ubwisanzure n'agaciro dufite ubu ngubu kandi tuzakomeza guharanira…
Ndahera cyane cyane ku Muyobozi Mukuru wabaye uwa mbere mu bashinze FPR, akanayiyobora Major Gen. Fred Gisa Rwigema, hari n'uwari umwungirije nawe waje kuyobora FPR Alexis Kanyarengwe, hari Major Peter Bayingana, Hari Rutabayiru Modeste hari na Aloisea Inyumba. Ntabwo ndi bubavugge bose ariko ndagira ngo abo mvuze duhereye kuri abo tuzakomeze tuvuge n'abandi."
Uretse aba batabarutse, Perezida Kagame yavuze ko bagize uruhare rukomeye mu guha umusingi uhamye Umuryango wa FPR Inkotanyi, yavuze ko hari n'abandi bakiriho bagaragaje kandi bakigaragaza ubwitange mu gukorera Umuryango wa FPR Inkotanyi barimo Tito Rutaremara.
Ati "Mu bandi navuga tukiri hamwe bagaragaza ubwitange kubera gukunda igihugu cyabo no guharanira imigabo n'imigambi bya FPR Inkotanyi, sinakibagirwa umusanzu w'aba bakurikira: Tito Rutaremara Bosco Mugengana, Musoni Protais, Rugogwe Innocent, Micheal Rugema, Rwitahe Eulade, Karemra Joseph, Karenzi Theoneste, Akayezu Connie n'abandi. Niyo nabavuga bose sinashobora kubavuga uko bikwiye. Ariko n'abo bose tutarondoye kandi barabaye intore nziza z'umuryango kuva ugitangira tuzakomeza kugenda tubibuka."
Yagarutse ku mateka y'Umuryango FPR Inkotanyi
Perezida Paul Kagame yavuze ko FPR ijya kuvuka habanje ubwisungane bw'amashyirahamwe ndetse n'imiryango itandukanye birimo RANU bikaza kubyara FPR Inkotanyi.
Ati "Ibyo byose byari bigamije gukemura ibibazo byari byugarije igihugu cyacu. Mu kuboza 1987 Abanyarwanda bo muri aka karere, muri Afurika ndetse no mu mahanga ya kure bakoze inama biyemeza kubaka igihugu kigenda kuri demokarasi ndetse n'ubwisanzure igihugu gikwiye…
…Muri uwo mwaka nibwo Umuryango RPF wavutse, wiyemeza kugarurira Abanyarwanda agaciro bari barateshejwe, kubasubiza ubwenegihugu bari barambuwe no gucyura abari barahejejwe hanze yarwo."
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango RPF Inkotanyi yavuze ko kuva washingwa waranzwe no kongera kubaka u Rwanda rwari rwaraciwemo ibice maze rukaba igihugu umuntu wese aturamo akagira agaciro n'ubwisanzure.
Imishyikirano yaraniranye, ikibazo gikemuzwa imbunda.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gushyinga Umuryango wa RPF Inkotanyi batangiye kureba uburyo bajya mu mishyikirano igamije gukemura ibibazo ariko ngo byabaye iby'ubusa, kuko Leta ya Habyarimana itashakaga kumva ibyo ibwirwa.
Ati "Uretse kurwanya imiyoborere mibi n'akarerngane, FPR Inkotanyi yiyemeje guteza imbere imibereho myiza y'abaturage muri rusange. Habanje imishyikirano ariko izo nzira ntabwo zashoboye kuduha igisubizo. Niyo mpamvu byabaye ngombwa ko Umuryango RPF Inkotanyi ufata intwaro ukababohora igihugu…
Iyo Leta yariho icyo gihe yakomeje kubiba amacakuri no kwabamura ubuzima abantu ndetse no gutsemba Abatutsi, ariko iyo Jenoside yaje guhagaraga mu 1994 ihagaritswe n'Ingabo za RPF Inkotanyi."
Turi ba bandi badashobora gukomwa imbere
Perezida Kagame avuga ko kuva umuryango washingwa ndetse na nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wagiye ugera kuri byinshi kandi ngo uzakomeza kubikora kuko wubakiye ku musingi ukomeye.
Ati "Guhera icyo gihe FPR yakomeje kurangwa no kubaka ubushobozi n'umurava wo gukemura ibibazo byari byarazitiye Abanyarwanda. Ikigaraga kugeza ubu ni uko igihugu cyacu kimaze kubaka umusingi ukomeye, kidashobora gusubira inyuma…
… Niba haba inzititi nk'izo duhura nazo, FPR n'Abanyarwanda turacyari baba bandi bashobora guhera kuri bike bakagera kuri byinshi, turacyari ba bandi barwanira ukuri kwacu, turacyari ba bandi barwanira agaciro kacu, turacyari ba bandi badashobora gukomwa imbere, turacyari ba bandi badashobora kuzitirwa n'ibinyoma. Ntabwo twaba ingaruzwa-muheto z'ibinyoma."
Yakomeje agira ati "Abanyarwanda barangajwe imbere na FPR inkotanyi dukwiye gukomeza kubaka igihugu cyacu cyunze ubumwe; n'ubwo igihugu cyacu cyatinda ntabwo kizahera kugera ku majyambere yacu nubwo n'inziti navugaga byadukerereza, ariko ntibyatubuza kugera ku majyambere twifuza."
Ntibyari gushoboka iyo….
Perezida Kagame avuga ko ibimaze kugerwaho mu myaka 25 Umuryango FPR inkotanyi ushyizwe, bitari gushoboka iyo hatabaho gufatanya no guha buri wese amahirwe angana mu burezi, mu buzima no mu kazi, guha ububasha abategarugori, urubyiruko ndetse no guha no gusubiza ababana n'ubumuga uburenganzira bwabo.
Perezida Kagame ati "Ikindi cya ngombwa kitaweho ari cyo byose bishingiraho ni ishoramari no korohereza abikorera kugira ngo bashobore gukora byinshi biteza imbere n'igihugu. Ikigaragara kandi n'uko hari intambwe ishimishije muri iryo terambere. Ubukene buragenda bugabanuka n'umutungo w'Abanyarwanda uragenda wiyongera."
FPR ntiyatezutse, ntitezuka, ntizanatezuka
Chairman wa RPF Inkotanyi avuga ko n'ubwo hakiri urugendo rurerure rwo kugenda FPR izakomeza intego zayo ndetse ngo ntizatezuka na rimwe ku ntego yiyemeje.
Ati "No mu bihe bikomeye Umuryango wa FPR ntiwatezutse, ndetse ntuzatezuka ku nshingano zawo, ahubwo wakomeje gufatanya n'Abanyarwanda ngo imibereho myiza ibereye buri wese igerweho…
… Inzira iracyari ndende, tumaze imyaka 25 ku rugendo ariko duhanze amaso imbere kandi ntituzatezuka. Abavutse umuryango utangiye ubu bafite imyaka 25 n'abasore n'inkumi, aho urwo rubyiruko rutandukaniye natwe ni uko umuryango wacu utagize amahirwe yo gukura nk'abo bana…"
FPR yamenye kwiruka mbere yo gukakamabakamba bitewe n'ibihe yakuriyemo. Urubyiruko rw'ubu ari narwo rwa FPR ni urw'u Rwanda, rugomba kuzuza inshingano zarwo rukageza igihugu cyarwo ku rundi rwego. Ikibanza cyareteguwe, harashijwe, igisigaye ni ukubaka, kandi amahirwe yo kubigeraho nayo arahari."
Afurika ntikwiye kubura ijambo
Abwira abayobozi batandukanye bari barututse mu bihugu by'inshuti barimo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, abaturutse muri Tanzaniya, u Burundi, Ethiopia ndetse no mu bindi bihugu; Perezida wa Repubulika yavuze ko Afurika ikwiye guhaguruka ndetse ikagira ijambo kuko ishoboye.
Ati "Umuryango wacu wishyimiye gukorana n'indi miryango n'amashyaka byo muri Afurika bihaharia guteza imbere Afurika yacu. Afurika ntikwiye kubura ijambo n'agaciro kayo, kandi abayituye dufite umutungo n'ubungu bikwiye kuduhesha iryo jambo. Afurika dufite byose; umutungo, abantu, igisigaye ni ugufatanya turwanira ukuri twiteza imbere, kandi tugomba kubiharanira kuko nta wundi uzatugeza kuri urwo rwego atari twe….
Uyu munsi ukwiye kutwibutsa aho tuvuye kandi ukatwongera imbaraga kuko urugamba rw'Abanyarwanmda n'Abanyafurika rwo kwihesha agaciro ruracyakomeza."
Uyu munsi wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe niwo upfundikiye ibikorwa byo kwizihiza iyi sabukuru byatangiye mu kwezi kwa munani; aho mu turere dutandukanye abanyamuryango ba FPR bagiye bakora ibikorwa birimo gufasha no kubakira abatishoboye.
Habaye kandi imurikagurisha ryateguwe na FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yanashyize ibuye ry'ifatizo ku Mulindi wa Byumba ahazubakwa Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohoza Igihugu, ndetse ashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa Icyicaro Gikuru cy'Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
INKINDI Sangwa
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment