President Yoweri Museveni wa Uganda, kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri aragera i Kigali aho aje kwifatanya n'ishyaka rya RPF-Inkotanyi kwizihiza isubukuru y'imyaka 25 izaba kuri uyu wa 20 Ukuboza nkuko byemejwe n’uhagarariye Uganda mu Rwanda Richard Kabonero.

Museveni buraba ari ubwa kabiri aje mu Rwanda muri uyu mwaka
President Museveni azaba ari mu bashyitsi b'Imena mu muhango uzabera kuri Stade Amahoro ku munsi w’ejo.
Birashoboka ko hari abandi bakuru b'ibihugu byo mu karere bazaza ejo cyangwa kuri uyu mugoroba kwifatanya na RPF-Inkotanyi n'abanyamuryango bayo.
President Museveni, azi neza amateka y'iri shyaka rya FPR kuko mu bari imena muri ryo nka Maj Gen Fred Rwigyema yari umuntu wa bugufi cyane bwa Museveni.
President Museveni usibye kuba azi neza amateka ya RPF – Inkotanyi cyangwa hari n'icyo yayifashije mu rugamba yatangiye mu 1990, uyu mugabo akorana bya hafi na President Kagame cyane cyane ku bibazo birebana n'akarere.
Nubwo Museveni atigeze yemera ko yafashije RPF ku buryo butaziguye gutera u Rwanda, ariko yemera ko yari azi neza ko abasirikare b'abanyarwanda bari mu ngabo ze bashoboraga gutera u Rwanda bari kumwe n'ishyaka ryabo RPF ryo ryari rimaze igihe ritangijwe.
Museveni aherutse kuvuga ati: " Nyuma yo gufata igihugu neza mu 1986, Fred Rwigyema kenshi yambwiraga ibyerekeye igihugu cye cy'u Rwanda – igihugu birukanywemo n'ubutegetsi buvangura abanyarwanda.
Kuko nabonaga ashobora vuba kuyobora abo basirikare, namwohereje mu masomo y'ingabo zo ku rwego rwo hejuru (senior command) muri Leta z'unze ubumwe za Amerika.
Nyuma yaraje ambwira ko agomba kuguma muri Uganda kuko abasirikare b'abanyarwanda bari mu ngabo za NRA bashoboraga gucika bagatera mu Rwanda bitateguwe neza. Nibwo rero Paul Kagame we yahise ajya muri ayo masomo"
Museveni avuga ko ingabo za RPF-Inkotanyi zateye atabizi ari i New York mu nama y'Umuryango w'Abibumbye, ndetse na President Habyarimana ngo bari kumwe.
Museveni yagize ati: " Nahamagawe na Gen Mushisha Muntu ndi i New York ambwira ko abasirikare b'abanyarwanda na Fred Rwigyema bateye mu Rwanda, nahise mpamagara President Habyarimana kuri Telephone ariko bambwira ko aryamye asinziriye batamukangura."
Urugamba n'amateka bya FPR-Inkotanyi bigaragara ko Museveni ari umwe mu bantu babizi. Akaza kuba ari mu bashyitsi bakuru ku munsi w'ejo.
Ubwanditsi
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment