Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Ababyeyi barasabwa gukingiza abana bakiri bato mu rwego rwo kubarinda indwara zishobora kubatera ubumuga

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ababyeyi barasabwa gukingiza abana bakiri bato mu rwego rwo kubarinda indwara zishobora kubatera ubumuga
Dec 19th 2012, 07:50

Ababyeyi barasabwa gukingizaAbabyeyi ngo bakwiye gukingiza abana bakiri bato kandi bakabahesha inkingo zose kugira ngo babarinde indwara zishobora kubatera ubumuga nk'uko bivugwa na Thomas Sadiki wamugajwe n'indwara y'imbasa ikunze kwibasira abana.

Umwana utarahawe inkingo z'indwara y'imbasa uko bikwiye ashobora kugira ibyago byo kurwara iyo ndwara kandi bimaze kugaragara ko imugaza abana benshi bayirwaye nk'uko Sadiki abivuga.

N'ubwo yamugaye akaba asigaye agenda akambakamba nk'uko abivuga, avuga ko na we yavutse ari muzima agenda neza nk'abandi bana, ariko aza kugira ibyago byo kurwara imbasa ari nayo yamuteye ubumuga. Ati "nta mwana wari ukwiye kumugara kubera uburangare bw'umubyeyi kuko izo nkingo zitangirwa ubuntu"

By'umwihariko akato yagiye akorerwa nyuma y'aho agiriye ibibazo byo kumugara, ngo nta wundi muntu yifuza ko yazagakorerwa, iyo ikaba ari na yo mpamvu nyamukuru ituma ashishikariza ababyeyi kujya bakingiza abana ba bo uko bikwiye.

Abana bafite ubumuga hari igihe bakorerwa akato cyane cyane mu bice by'icyaro ku buryo bahishwa mu bikari iyo hari abashyitsi basuye umuryango ufite umwana wamugaye. Ibyo ngo bisubiza inyuma imitekerereze y'abafite ubumuga bigatuma bumva ko ntacyo bashoboye, kandi bafashijwe kubaho neza hari byinshi bageraho.

Umwe mu babyeyi twaganiriye ufite umwana wamugaye, ntiyifuje ko dutangaza amazina ye, ariko na we yemera ko kumugara k'umwana we yabigizemo uruhare kubera ko atamukingije uko bikwiye.

Avuga ko abyicuza akanavuga ko ari umuhamya ku bandi babyeyi, kandi akanasaba abayeyi bagenzi kwita ku bana ba bo by'umwihariko abamugaye kugira ngo na bo babone ko batatereranywe mu miryango.

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment