Abayobozi mu nzego zitandukanye basabwe imikoranire kugira ngo ikibazo cya cyo kwitabira ubwisungane mu kwivuza kigaragara I Nyabihu kizakemuke
Mu nama y'umutekano yabereye mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 18 Ukuboza 2012, hizwe ku bibazo bitandukanye bikwiriye gushakirwa umuti muri aka karere. Kimwe mu bibazo by'ingenzi byagarutsweho kandi bihangayikishije ni ikibazo cyo kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku baturage.
Iki kibazo kikaba cyagaragaye cyane nk'igihangayikishije,kuko akarere ka Nyabihu ariko kari ku mwanya wa nyuma mu turere two mu Rwanda mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza,aho kageze ku ijanisha rya 43% harimo n'abarihirwa, nk'uko umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Sahunkuye Alexandre yabigarutseho.
Uyu muyobozi yongeyeho ko bitumvikana kandi binagoye gusobanura,kubona akarere ka Nyabihu kaza mu myanya ya mbere mu turere turimo abaturage bikuye mu bukene,ariko kakaza ku mwanya wa nyuma mu bwitabire bwo gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.
Nyabihu ikaba iri hasi cyane ugereranije n'utundi turere,kuko akarere kari ku mwanya wa mbere kayirusha hafi 41%,kuko akarere ka Karongi kageze ku ijanisha rirenga 84%.
Bitewe n'uko iki kibazo cyo kwitabira ubwisungane mu kwivuza gikomeye mu karere ka Nyabihu,ubuyobozi uhereye ku nzego z'ibanze mu tugari,kugeza ku rwego rw'akarere basabwe kukigira icyabo. Basabwe kandi gukorera hamwe,guhera mu midugudu kuzamura kugira ngo abaturage bashishikarizwe kwitabira gutanga mitiweli mu gihe gito gisigaye.
Nk'uko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza yabigarutseho,mu karere hose mu mirenge 12 ikagize,imirenge igera kuri 3 ariyo Shyira,Jenda na Kabatwa ngo niyo yari ifite ijanisha riri hejuru ya 50% kugeza ubwo inama yabaga kuri uyu wa 18 ukuboza,mu gihe indi ikiri munsi y'iri janisha. Ni muri urwo rwego buri wese mu bayobozi yasabwe kugira iki kibazo icye,kugira ngo akarere kave kuri uyu mwanya wa nyuma kariho mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.
0 comments:
Post a Comment