Ibi bikubiye mu magambo Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere yabwiye abaturage bahawe inka na Centre igiti cy'ubugingo kuri uyu wa 17 Ukuboza, 2012. Aba baturage ni abo mu Mirenge ya Ngoma, Huye, Tumba na Mukura bibumbiye mu matsinda bashyizwemo kugira ngo babone uko babafasha gukorera hamwe .
Uyu muyobozi yateruye agira ati "muri iyi minsi hariho gahunda yo kurwanya ihohoterwa ku bagore n'abana. Ariko hari n'abihohotera. Abo ni abagira umwanda. Muhawe inka kugira ngo muzabashe kwiteza imbere, ariko ntihakenerwa inkunga kugira ngo umuntu akarabe."
Mutwarasibo yakomeje agira ati "Gahunda ya Girinka yaje kugira ngo ikure Abanyarwanda mu bukene. Muzorore izi nka neza, mwiteze imbere, ariko ntimuzibagirwe n'isuku yaba iyo ku mubiri ndetse n'iy'aho muba".
Yunzemo agira ati "muzikure mu bukene, ariko ntimuzibagirwe no kogosha abana banyu ngo usange umusatsi warabereyeho. Muzajye mugirira abana banyu isuku, abarwaye amavunja muyahandure, kandi mubambike n'imyenda ifite isuku."
Ubusanzwe iyo umuntu akennye arisuzugura, akumva ko yemerewe gusa nabi kuko ngo nta mikoro aba afite. Nta mugayo kandi, umwanya munini awumara ari kurwana no gushakisha icyatuma abona ibyo kurya, n'aho abiboneye akibagirwa kwisukura no gusukura aho atuye.
Ahari ababwirwaga, ndetse na bagenzi babo batari bahari ariko uyu muyobozi yabatumyeho, bazagenda bumva akamaro k'isuku uko bazagenda batera imbere.
0 comments:
Post a Comment