Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakoreye gahunda z'itorero mu karere ka Kirehe, barangije itorero bafashije abatishoboye mu karere ka Kirehe aho bafashije abana bane b'imfubyi bibana hamwe no kubakira umkecuru utishoboye.
Nkuko bitanganzwa n'umutoza w'abanyeshuri bari mu itorero mu karere ka Kirehe ku kigo cy'amashuri cya Rusumo High school bibumbiye mu itorero, Mukunzi Emile ngo mu itorero aba bana bahigiye ibintu byinshi kugera naho babonye ko ari ngombwa gufasha abaturage batishoboye akaba avuga ko mu bushobozi aba bana bari bafite bafashije imiryango itishoboye aho baremeye abana b'imfubyi zibana bo mu murenge wa Kigina babaha ihene bafatanije n'umuyobozi w'ikigo cya High School izi ngando zabereyemo Rutimirwa Frederic aho yatanze inka kuri aba bana bibana.
Ubuyobozi bw'akarere bufatanije n'ubw'ingabo nyuma yo kumva igikorwa cyakozwe cyo gusanira aba bakecuru batishoboye cyakozwe n'abana bari mu itorero bakaba bafashe gahunda yo gufasha aba bana babemerera matera eshatu zo kuryamaho hamwe no gushyira sima mu nzu izi ntore zabafashije kubaka.
Mu karere ka Kirehe hamaze gutozwa intore zigera ku bihumbi 7799 kuri ubu abanyeshuri batojwe muri uyu mwaka wa 2012 barangije umwaka w'amashuri yisumbuye bakaba ari 1135 barimo abakobwa 551 n'abahungu 674.
fac
0 comments:
Post a Comment