Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: GISAGARA: MU ITORERO BASOBANURIWE URUHARE RWABO MU KWICUNGIRA UMUTEKANO

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
GISAGARA: MU ITORERO BASOBANURIWE URUHARE RWABO MU KWICUNGIRA UMUTEKANO
Dec 19th 2012, 18:27

Abanyeshuri basoje amashuri y'isumbuye bo mu karere ka Gisagara, itorero ry'igihugu bavuyemo ryabahuguye byinshi birimo n'uruhare rwabo mu kwicungira umutekano. Bavuga ko byabagiriye akamaro cyane kuko mbere bamw muri bo batabihaga agaciro bumva ko bifite abandi bireba cyane cyane abakuze, ariko ubu ngo bamaze kumenyako umutekano ntawe utareba ndetse bo by'umwihariko kuko bagifite imbaraga.

MU ITORERO BASOBANURIWEGuhera tariki ya 30 ugushyingo kugera kuri 17 ukuboza, 2012 ubwo aba banyeshuri abatangiraga guhugurwa mu itorero, bagiye bahabwa inyigisho nyinshi zitandukanye zigamije kubafasha mu buzima bwa buri munsi, batera imbere ndetse bakanateza imbere igihugu muri rusange. Bongeye kwibutswa ko imbaraga zabo zikenewe mu kubungabunga umutekano, aho bazirinda ibiyobyabwenge ndetse bakanafasha inzego z'umutekano kugaragaza aho byabonetse, haba mu kurinda umutkano muri rusange aho batuye ndetse no guhugura abaturanyi batarabyumva neza.

Spt Fred SIMUGAYA uhagarariye polisi muri aka karere yashishikarije abari gutozwa kuzaba abagabo bagaharanira iterambere ry'igihugu kandi ibi bikazagerwaho ari uko hari umutekano.  Yagize ati: "nta terambere ryagerwaho tudafite umutekano kandi si uwa Polisi gusa ahubwo, ni ngombwa kumva ko ari uwa buri wese. Ibi biradusaba gushyira hamwe tugasenyera ku mugozi umwe kuko burya amenyo ashyize hamwe amena igufwa."

Mu kubungabunga umutekano yababwiye ko bagombwa no kwitwara neza, bakaba intangarugero muri byose, kandi bakitabira kwiga bakagera ku rwego rwifuzwa bityo bagatanga umusanzu mu kubaka Igihugu bashyitse kandi bagakora bakiteza imbere.  Yabashishikarije kudasuzugura umurimo ahubwo bakitabira kwiga imyuga no guhanga udushya tugamije iterambere ryabo n'igihugu muri rusange.

Pierre Mukunzi umwe muri aba banyeshuri we avuga ko mbere yumvaga ikibazo cy'umutekano kitamureba, ko hari ababishinzwe babihemberwa, ko we ntaho akwiye guhurira nabyo kandi ko binakora abantu bakuru gusa b'abagabo. Ariko ngo nyuma y'inyigisho bahawe na polisi, yumvise ko buri munyarwanda wese umutekano umureba cyane cyane ab'urubyiruko bakibashije kandi banabasha kumnya amakuru menshi atandukanye.

Abanyeshuri bose mu karere bitabiriye itorero bagera kuri 797, bakaba baranagiranye imihigo n'akarere izasuzumwa nyuma y'amezi atatu.

 

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment