Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Gicumbi – urubyiruko rurasabwa kwitabira akazi no kwitangira igihugu

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Gicumbi – urubyiruko rurasabwa kwitabira akazi no kwitangira igihugu
Dec 19th 2012, 18:21

 

HAREBAMUNGU Mathias n'umuyobozi w'Akarere bari gusoza itorero

HAREBAMUNGU Mathias n'umuyobozi w'Akarere bari gusoza itorero

Umunyamabanga wa Leta mu mashuri abanza n'ayisumbuye HAREBAMUNGU Mathias yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi kwitabira akazi no kwitangira igihugu nk'uko byahoze mu muco nyarwanda  kandi ko kuba intore ari ukuba ipfundo ry'amajyambere.

Ibi HAREBAMUNGU yabisabye urubyiruko kuri uyu wa mbere tariki 17/12/2012, mu muhango wo gusoza Itorero ry'abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye, ryaberaga mu murenge wa Byumba.

Yabasabye guharanira kutavogerwa no kwihesha agaciro badateze amaboko  ku kimuhana kuko kaza imvura ihise ahubwa bakishakamo ibisubizo.

Intore nazo zikaba ziyemeje kurangwa n'indangagaciro zo gukunda igihugu, kwihesha agaciro, gukunda umurimo no kwigira ndetse na kirazira zo kudasindagizwa, kumena amaraso, kugambana no kutarangwa n'amacakubiri bikazabafasha gushyira mu bikorwa imihigo bahize.

Intore 1413 nizo zirangije gutozwa zongerewe mu mubare w'inyemezamihigo z'akarere ka Gicumbi zikaba zirangije gutozwa mu gihe cy'ibyumweru bitatu aho zahabwaga amasomo ajyanye na gahunda za leta no kwimakaza indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda.

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment