
Umuhanzi Kizito Mihigo
Kizito Mihigo n’umwe mubahanzi nyarwanda bakomeye kandi bazi umuziki ndetse banawigiye, nkuko yakunze kujya agaragara cyane mu bikorwa bya Kiriziya Gatorika ndetse na bimwe mu bikorwa bya leta birimo nko guhimba indirimbo cyane cyane.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshyashya yitwa “Intare yampaye agaciro”, Kizito aratangaza ko ateganya gushyira alubum ye hanze mu mwaka utaha mu kwezi kwa Mata, iyo Album izaba yitwa “Inzigo yarazingutse”, ikazaba yiganjeho indirimbo ze nyinshi yari amaze iminsi asohora ndetse n’izindi nshyashya ari gukora muri iyi minsi.
Kizito akaba yanatangaje ko gukora amashusho y’indirimbo Intara Yampaye agaciro, aho agaragaramo abyina ndetse afite n’ababyinnyi bamubyinira yabikoze kugirango urubyiruko rubashe kwibona mu bihangano bye cyane kuko narwo ruri mubo akorera.
Kizito Mihigo akaba ahamagarira abanyarwanda bose kubiba amahoro ndetse n’urukundo ndetse no kwihesha agaciro aho bari hose.
Dore amashusho y’indirimbo Intara yampaye agaciro by Kizito Mihigo.
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment