Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Berlusconi,76,akundanye n’umukobwa w’imyaka 27


Silvio Berlusconi w’imyaka 76 ntabwo arabona gatanya n’umugore we wa kabiri Veronica, ariko yamaze gutangaza ko ubu yikundanira n’umukobwa w’imyaka 27.


Uyu mukobwa yitwa Francesca Pascale, akora kuri Television ariko ngo amaze ibyumweru bitatu akururana cyane n’uyu muherwe w’umusaza waje no gutangaza ko ubu bakundana bikomeye.

Berlsconi arusha imyaka 49 uyu mukobwa, ariko yemeje iby’uru rukundo rwe ku mukobwa ungana umwuzukuru we mu gihe atarakiranuka n’urubanza yarezwemo kuryamana n’umwana utarageza ku myaka yo gukora uburaya mu Ubutaliyani.

Berlusconi atangaza urukundo arimo yagize ati: “ si ibanga, ubu ndi murukundo na Francesca Pascale kandi noneho ndumva ntari njyenyine.

Hari imyaka 49 hagati yacu, ariko ni umukobwa mwiza inyuma ndetse cyane cyane imbere, arankunda kandi nanjye niko mbyiyumvamo. Ikindi kandi ni inshuti ya hafi y’umukobwa wanjye Marina.”

Uyu mukambwe n’inkumi bakundana baherutse kugaragara bazanye kuri stade ya San Siro aho ikipe ya Berlusconi, Milan AC yariho ikina umukino wa shampionat.

Bamaze iminsi kandi bagaragara mu mazu akomeye acuruza amafunguro mu mujyi wa Milano.

Berlusconi ariko ngo asanzwe yikundira utunyogwe dore ko ubu akiburana kuba yararyamanye na Karima El Mahroug igihe yari afite imyaka 17, nawe akamuhonga imodoka amafaranga n’imirimbo yo kwambara.

Mu Ubutaliyani umwana w’imyaka 14 ngo yemewe nk’umukuru, ariko kwishyura umukobwa utarageza ku myaka 18 ngo muryamane ni uburaya buhanirwa n’amategeko gufungwa imyaka itatu.

Berlusconi ariko we, aya mategeko ntarabasha kumuhana kuko we aburana ko ibyo aregwa ari impamvu za politiki.

Silvio Berlusconi, ni umugabo mugufi upima 1,65m, wabaye Ministre w’Intebe wa Italie inshuri eshatu (1994 – 1995, 2001 – 2006 na 2008 – 2011) bikaba bishoboka kandi ko yakongera agatorwa dore ko yagaragaje ko agifite inyota y’uyu murimo.


Dailymail

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment