Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Dina Manfredini bivuzwe ko ariwe usigaye aruta abatuye Isi bose, nawe yitabye Imana akurikiye Besse Cooper wapfuye kuya 4 Ukuboza.
Dina Manfredini ukomoka mu Ubutaliyani yitabye Imana aho yabaga mu nzu y’abageze mu zabukuru ahitwa Des Moines muri Leta ya Iowa.
Uyu nyogokuru yakoze imirimo yo mu rugo kugeza ku myaka 90, kugeza ku myaka 110 ngo yaribanaga.
Kuramba kwe, ngo kwaturutse ku kuba yarakoraga cyane nkuko umuryango we wabitangarije Guiness des Records.
Guiness des records yari yamaze gutangaza ko ariwe muntu ukuze kurusha abandi ku isi, nyuma y’urupfu rwa Besse Cooper mu byumweru bibiri bishize.
Dina asigiye uyu mwanya wo kuba sogokuru w’Isi ku mukambwe witwa Jiroemon Kimura nawe ufite imyaka 115, ariko wavutse iminsi 15 (tariki 19 Mata 1897) nyuma ya Dina.
Guiness des Records kuri uyu wa 18 Ukuboza ikaba yahise isanga umukambwe Kimura aho atuye hitwa Kyotango imwambika ikamba ryo kuba ariwe muntu mukuru kurusha abandi bose ku Isi, ku buryo buzwi.
![]() |
| Jiroemon Kimura |
AP

0 comments:
Post a Comment