Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Koffi Olomide yaraye mu munyururu kubera kurwana

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Koffi Olomide yaraye mu munyururu kubera kurwana
Aug 16th 2012, 08:07

Ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rushyira uwa kane uyu muririmbyi w'Umukongomani yariraye muri kasho (cachot) ya parike nkuru ya Repubulika i Gombe mu mujyi wa Kinshasa nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umu 'producer' Diego Lubaki wamukoreye Album ye aheruka gusohora yitwa Abracadabra. 

Koffi Olomide mu mirwano na Producer we/ photo facebook Koffi Olomide

Ku myaka 56, Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomide mirwano na Producer we Diego Music Lubaki/ photo facebook Koffi Olomide 

Kofi yafatiwe muri Studio Ndiaye kubera gukubira Diego Music Lubaki  no kwangiza installations z'ibyuma bya muzika bya Venus Hotel aho yamukubitiye.

Kofi avuga ko  Lubaki amurimo ama Euros 6 000, mu gihe Lubaki we avuga ko amufitiye 3000 Euros kandi nayo atagombaga kuyamukubitira.

Buri wese avuga ko mugenzi we ariwe wamushotoye, ariko Kofi yafungiwe ko ariwe wasanze Diego Lubaki kuri Venus Hotel.

Abatangabuhamya batatu bo kuri Hotel Venus i Kinshasa, bavuga ko Kofi ariwe wazanye amahane agasagarira Lubaki amusanze mu kazi ke.

Babiri muri abo batangabuhamya, bavuga ko uyu chef wa Orchestre ya Quartier Latin ariwe wateye bwa mbere umugeri Diego Lubaki nyuma y'intonganya z'umwanya muto, hari mu gitondo ahagana saa yine z'amanywa.

Undi mutangabuhamya umwe avuga ko Koffi yazamutse mucyumba cya Diego akaba ariho barwanira.

Uku kudahuza kw'abatangabuhamya kwatumye abacamanza kuri uyu wa kane bavuga ko aba bagabo bombi ari abanyamafuti.

Abantu benshi bari mu cyumba cy'urukiko kuri uyu wa kane mu gitondo, benshi ngo bari bashyigikiye Kofi Olomide chef wa  Quartier Latin, akaba n'umuririmbyi ukunzwe cyane i Kinshasa.

Abacamanza banzuye ko urubanza rw'aba bagabo nta shingiro ryo kuruburanisha rihari kuko bose basagariranye kandi abatangabuhamya bakaba nabo bavuguruzanya.

 Radiookapi

Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment