Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Equateur yemereye ubuhungiro Juliane Assange

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Equateur yemereye ubuhungiro Juliane Assange
Aug 16th 2012, 17:17

Igihugu cya Equateur kuri uyu wa kane, cyafashe icyemezo cyo guha ubuhungiro bwa Politiki ku butaka bwacyo, Julian Assange washinze urubuga menamabanga Wikileaks, kuri ubu wahungiye muri Ambassade ya Equateur mu Bwongereza.

Assange biribazwa uko azava mu Ubwongereza yerekeza muri Equateur

Assange biribazwa uko azava mu Ubwongereza yerekeza muri Equateur

Iki cyemezo ariko ngo gishobora gukurura umwuka mubi hagati y' Ubwongereza n' iki gihugu cya Equateur kibarizwa ku mugabane w' Amerika y' amajyepfo nk' uko bitangazwa na BBC Afrique.

Leta y' Ubwongereza ntiyatinze guhita itangaza ko iki cyemezo gishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku mibanire y' ibi bihugu byombi.

Julian Assange yahungiye mu gace ka Knightsbridge, mu Bwongereza mu rwego rwo gutinya ko yakoherezwa mu gihugu cya Suède ngo abazwe ku byerekeranye n' ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu ashinjwa na Leta y' iki gihugu.

Ikindi ngo atinya, ni uguhita yoherezwa igitaraganya muri Leta zunze ubumwe z' Amerika, aho ubuzima bwe bushobora kujya mu kaga gakomeye.

Ubwongereza bwavuze ko butewe agahinda n' icyemezo cyafashwe n' igihugu cya Equateur, buvuga ko butazatezuka ku cyemezo cyabwo cyo kohereza Julian Assange mu gihugu cya Suede.

Ikindi ngo ni uko Ubwongereza buzafata Assange mu gihe cyose yaba asohotse muri iyi Ambassade ya Equateur yahungiyemo.

Equateur yo yasabye leta y' Ubwongereza kureka Assange akagenda mu mahoro asesuye.

Iki kibazo cyatumye umubano hagati y' ibi bihugu byombi uzamo agatotsi.

Guverinoma ya Equateur yashinje iy' Ubwongereza, gusagarira Ambassade yacyo ubwo bwajyaga gufata Assange. Ibi ngo bikaba binyuranye n' itegeko ryo mu mwaka w' 1987 riha ubudahangarwa Ambassade y' igihugu runaka ku butaka bw' Ubwongereza.

Uku kwinjira kandi muri Ambassade ya Equateur bidafitiwe uburenganzira, ngo binyuranye n' amasezerano y' I Vienne ku bijyanye n' ubutumwa bwa Diplomatie nk' uko bitangazwa na Minisitiri w' ububanyi n' amahanga wa Equateur, Ricardo Patino.

Kuri uyu wa gatatu Ricardo Patino yavuze  ko bamaganye ibikubiye mu ibaruwa y' ibiro bishinzwe ububanyi n' amahanga mu Bwongereza, ibamenyesha ko mu gihe badatanze Julian Assange ku neza, iki gihugu kizajya kumwifatira muri Ambassade ya Equateur.

Ikinyamakuru le Monde cyatangaje ko umwe mu bayobozi bo mu biro bishinzwe ububanyi n' amahanga mu Bwongereza yavuze ko bashobora kurenga ku by' umubano na diplomasi, mu rwego rwo kubahiriza amategeko.

Iri jambo rikaba rije rikurikira umubare munini w' abapolisi b'Ubwongereza bamaze iminsi bari kuri ambassade ya Equateur, mu Bwongereza mu rwego rwo kubuza Julian Assange kugera ku kibuga cy' indege aho agomba gufatira indege imwerekeza muri Equateur.

Hagati aho imyigaragambyo y' abanya Equateur kuri ambassade y' Ubwongereza ikaba ikomeje, kuri uyu wa kane bari bitwaje ibyapa byanditseho ngo turi igihugu cyigenga ntitukiri mu bukoloni.

Julian Assange, umunya Swede washinze urubuga menamabanga Wikileaks rwamenyekanye cyane kubera kumena amabanga yiganjemo ay' ibihugu bikomeye ku isi, birimo na Leta zunze ubumwe z' Amerika, yahungiye muri Ambassade ya Equateur muri Kamena uyu mwaka.

Callixte Ndagijimana
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment