Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Huye: Inzoga za muriture, nyirantare n’izindi ntiziracika

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Huye: Inzoga za muriture, nyirantare n'izindi ntiziracika
Aug 16th 2012, 17:04

Inzoga z'inkorano nka Muriture, Nyirantare, Yewemuntu n'izindi ntizisiba kuvugwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko zamenwe mu duce dutandukanye, ahandi ugasanga ngo zakoze ibara, nyamara ziranga ntizicike.

Bene izo nzoga ni kenshi zimenwa n'abazikora bagafungwa ariko ntizishira

Bene izo nzoga ni kenshi zimenwa n’abazikora bagafungwa ariko ntizishira

Izi nzoga zikunze kuba nyirabayazana y' ihohotera rishingiye ku gitsina rikunze gukorerwa abana b'abakobwa n' abagore, urugomo rukabije ndetse n'imfu za hato na hato.

Uretse ibitangazamakuru, na Polisi nayo ntisiba gukora imikwabu yo kumena izi nzoga, ndetse ikanata muri yombi abazikora ari nako banacibwa amande. Ariko zikanga zigakomeza kugaragara.

Abanywa izi nzoga bakunze kuvuga ko zijyanye n' ubushobozi bwabo, kuko hari aho ushobora kubona icupa rya Cl 72 ku mafaranga 200 y' u Rwanda gusa.

Abatanywa izi nzoga bo batewe ubwoba n' ingaruka zazo ngo zidatinda no guhita zinigaragaza vuba.

Muri izi ngaruka harimo nk'iz'uko umaze kuzinywa ahita acika intege ako kanya agata urukonda akamera nk'urwaye igicuri.

Umukecuru ukomoka mu murenge wa Huye, mu karere ka Huye utifuje ko izina rye ritangazwa we atanga ubuhamya bw' ukuntu izi nzoga zigiye kumuhekura.

Yagize  ati: " Mfite abahungu babiri, umwe afite imyaka 23 undi 17, gusa kubera izi nzoga buri gihe bararwana, gusa byaje gukomera cyane ubwo mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri umukuru yazaga yanyoye ibi biyoga, ubundi agasanga murumuna we mu cyumba aryamamo akamukubitagura bikomeye.

Basohotse hanze bagundagurana kugera mu rubingo, uyu mukuru afata umwuko ncumbisha ubugari  awukubitagura murumuna we kugeza agize ngo hari yanapfuye. Mushiki we yagize ngo agiye gutabara nawe awumukubita ku kaboko, nanjye kubera nta mbaraga mfite icyo nakoze ni uko natabaje nkanabikiza ibikoresho bimwe na bimwe byo mu nzu birimo umuhoro n' amasuka. Badutabare izi nzoga zigiye kutumaraho urubyaro. Abagore bataye ibara, ntiwamenya umukecuru, ntiwamenya umwana."

Abahanga mu by' amagara y' abantu bavuga ko uretse izi nzoga z' inkorano, muri rusange inzoga zishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri.

Dr Egide Kayitare, impuguke mu miti, akaba n' umwarimu muri Kaminuza Nkuru y' u Rwanda mu gashami k' ubuvuzi avuga ko umuntu ufata ku nzoga ku buryo bukabije umwijima we urangirika cyane ku buryo bishobora kumutera Cancer y' umwijima cyangwa se umwijima ubwawo ukangirika.

Ikindi Dr Egide Kayitare avuga, ngo ni uko inzoga zishobora gutera impyiko.

Bikunze kuvugwa ko izi nzoga zikorwa hifashishijwe imvaruganda, umusemburo ukora amandazi uzwi ku izina rya Pakmaya, amatafari, ndetse ngo hakaba naho bashyiramo amasabune.

Callixte Ndagijimana
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment