Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda | Ngoma: Abafite restaurant zitujuje isuku bihanangirijwe bwa nyuma

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda | Ngoma: Abafite restaurant zitujuje isuku bihanangirijwe bwa nyuma
Aug 16th 2012, 11:29

Abafite restaurant zitujuje isuku bihanangirijwe

Igikorwa cyo kugenzura isuku mu marestaurant yo mu mujyi wa Kibungo cyabaye kuri uyu wa 14 Kanama, 2012 cyasize restaurant imwe ifunzwe izindi zirihanangirizwa bwa nyuma ku isuku.

 

Iki gikorwa cyo kugenzura isuku mu marestaurant n'utubari cyakozwe n'abayobozi batandukanye  mu karere ka Ngoma  bafatanije n'inzego z' umutekano bayobowe n'umuyobozi wungirije w'akarere ka Ngoma ushinzwe  imibereho myiza y' abaturage.

 

Muri iki gikorwa  hagenzurwaga isuku muri restaurant  akabari ,ndetse n' ahandi hagurishirizwa ibiribwa (alimentation).

 

Umwe mubafite restaurant zanenzwe isuku ndetse zikanacibwa amande yatangaje ko amande yaciwe ayemera kuko ngo bakurikije ibisabwa babonabaribakwiye guhanwa.

 

Nkejuwimye Ally ufite restaurant bita Bismilah mu mujyi wa Kibungo nayo yaciwe amande yagize ati "Njyewe amande nciwe ndayemera rwose ni ukugirango ankebure. Gusa ngiye gufata ingamba kandi nkoreshe ibikoresho bigezweho  bidateza isuku nke."

 

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Ngoma  ushinzwe imibereho myiza y' abaturage  Kirenga Providence yatangarije itangazamakuru ko mubyo bibanzeho ari ukureba uko ibyo kurya bitangwa mu marestaurant bitunganwa. Uyu muyobozi yongeraho ko aho banyuze basanze bidakabije kuba bibi.

 

Yagize ati "Abo twasanze hari ibitagenda twabagiriye inama yo kwisubiraho. Iki cyiciro turimo ni ugukosora no kubagira inama ariko nitugaruka tuzahana uzaba atarabyubahirije."

 

Muri iki gikorwa restaurant imwe yafunzwe kuko yari ikabije kugira umwanda kandi itari yujuje ibisabwa. Izindi restaurant banyirazo bagiriwe  inama zo kwisubiraho. Muri iki gikorwa cy'isuku hafashwe n'ibiribwa byacuruzwaga kandi byararengeje igihe(expired).

 

 

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment