Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Nyamasheke: Ingamba zafashwe mu gucunga umutekano zatanze umusaruro mu murenge wa Ruharambuga.

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Nyamasheke: Ingamba zafashwe mu gucunga umutekano zatanze umusaruro mu murenge wa Ruharambuga.
Aug 16th 2012, 10:06

Ingamba zafashwe mu gucunga Rwanda | Nyamasheke: Ingamba zafashwe mu gucunga umutekano zatanze umusaruro mu murenge wa Ruharambuga.Mu nama y'umutekano yahuje abaturage b'umurenge wa Ruharambuga n'ubuyobozi bw'akarere ku nzego zitandukanye, umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke yashimiye abaturage b'uyu murenge ko ingamba bafatiye hamwe mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano zatanze umusaruro ugaragara.

Habyarimana Jean Baptiste, umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke yabwiye abaturage ko kuba bafite umutekano bitavuze ko batagomba kuwuvugaho ngo bafate ingamba zo kuwushimangira kugira ngo hatazagira ubinjiramo akawuhungabanya. Yabasobanuriye ko batagomba gutegereza ko uhungabana kugira ngo babone gufata ingamba zo kuwurinda.

Umuyobozi w'ingabo zikorera mu mirenge ya Ruharambuga na Bushekeri, Lieutenant Gasana Charles yavuze ko muri uyu murenge wa Ruharambuga umutekano uhari usesuye, gusa ngo gucunga umutekano ni uguhozaho.

Yasabye aba baturage gukaza amarondo bagafatanya n'inzego z'umutekano kuko nibigerwaho nta muntu uzashobora kuwuhungabanya.

Yasabye kandi kurwanya urugomo n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho n'abana b'abakobwa usanga basigaye babikoresha muri iyi minsi.

Aba baturage bahawe amakuru ko umutekano muke ku banyarwanda wari usanzwe ugaragara mu mujyi wa Goma watangiye no kugaragara mu mujyi wa Bukavu bityo bakaba basabwe kwitwararika.

Gusa umuyobozi w'akarere yabwiye abaturage ba Ruharambuga ko ntaho leta y'u Rwanda ihuriye n'umutekano muke uri muri kongo, bityo bakaba amakuru atangazwa n'ibitangazamakuru mpuzamahanga n'imyanzuro ibikurikira bikaba bitagomba kubarangaza ngo bareke gukora biteze imbere n'igihugu cyabo muri rusange.

 

 

 

 

 

Posts Related to Rwanda | Nyamasheke: Ingamba zafashwe mu gucunga umutekano zatanze umusaruro mu murenge wa Ruharambuga.

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment