Nubwo hirya no hino mu midugudu hateganyijwe amasite yo gutura mu midugudu, usanga abitabira kuyaturamo ari abubatse bwa mbere. Abasanzwe batuye bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo kwimuka ngo basange abandi mu midugudu.
Gahigi calaveri wo mu kagari ka Ngoma ,umurenge wa Nyamiyaga, avuga ko aho atuye hatakaswe umudugudu. Muri gahunda ya leta , na we agomba kwimuka agasanga abandi mu mudugudu. Ariko avuga ko nta bushobozi yabona bwo kuhagura ikibanza no kucyubaka.
Uwo musaza ngo yiyemeje kuguma aho atuye n'ubwo nta bikorwa remezo bizamugeraho, ariko nta kundi yabigenza. Aragira ati "keretse Leta ibigize agahato, umuntu yasenya akagenda ariko nta n'uwabasha kubaka inzu nk'iyo yari asanganywe".
Ibibazo by'ubushobozi buke babishingira ku kuba abafite amasambu ku midugudu batemera ingurane y'ubutaka, bose bakaba bashaka iy'amafaranga.
Rwizihirwa Innocent, ushinzwe imiturire mu karere ka Kamonyi, avuga ko bashyira ingufu mu gushishikariza abubaka muri kino gihe, gutura mu midugudu. Naho abasanzwe barubatse, ntibabibahatira; ariko uwo inzu isenyukiyeho ntibamwemerera kuyisana. Bamusaba kwimuka akajya mu mudugudu.
Muri raporo y'ukwezi kwa 6/2012, muri kano karere, gutura mu midugudu byari biri ku kigereranyo cya 64%. Akarere kakaba gatanga inkunga yo gutunganya site z'imidugudu kahageza ibikorwa remezo nk'imihanda, amazi n'amashanyarazi, kuri ubu bakaba bafite site zigera kuri 93 mu karere kose.
Posts Related to Rwanda | Kamonyi : Gutura ku midugudu bigora abasanzwe bubatse
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, ni we wavuze ko umwaka utaha w'ingengo y'imari, ni ukuvuga uzahera muri Nyakanga 2012 ukarangira muri Kamena 2013, uzarangira abaturage ...
Umwe mu midugudu yo mu murenge wa Ngororero Gutura mu miduguni ni kimwe mu bisubizo bizatuma Leta ibasha kwegereza abaturage iterambere, nkuko abayobozi badahwema kubibwira ...
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, batangaza ko n'ubwo ubuyobozi na politiki ya leta bibasaba gutura mu midugudu bo ...
Guverimeri w'intara y'amajyaruguru arasaba abayobozi b'uturere two muri iyo ntara gushishikariza abaturage bayobora gutura mu midugudu kuko ariho bazagera ku iterambere. Giverineri Bosenibamwe yavuze ko ...
Bamwe mu baturage banze kwitabira gahunda yo gutura mu midugudu baratangaza ko bicuza cyane ko batagezweho na gahunda yo kubona umuriro w'amashanyarazi kuko badatuye mu ...

0 comments:
Post a Comment