Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | RUSIZI : Mu murenge wa Giheke, hateraniye inama y’abana

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | RUSIZI : Mu murenge wa Giheke, hateraniye inama y'abana
Aug 14th 2012, 05:49

Mu murenge wa Giheke hateraniye 300x225 Rwanda | RUSIZI : Mu murenge wa Giheke, hateraniye   inama y'abana

tariki ya 10 Kanama 2012 ku biro bya buri kagari mutugize umurenge wa Giheke ho mu karere ka Rusizi habaye inama y’abana bafite imyaka kuva kuri 6 kugera kuri 16 . Intego nyamukuru y'iyo nama  kwari ukubasobanurira gahunda y’amatora  ya komite y’abana bahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abana.

Basobanuriwe intego y'ayo matora na gahunda y’amatariki y’amatora kandi barabyishimira bagaragaza ko bazayitabira bihagije. Nyuma basabwe korora amatungo magufi ( inkoko,inkwavu) n’ubuhinzi bw’imboga  mu rwego rwo kurwanya imirire mibi igaragara mu miryango imwe n’imwe, bakaba baranasabwe gukura bakunda igihugu cyabo kuko aribo bazakiyobora ejo hazaza.

Ubuyobozi bw'umurenge bwafashe gahunda yo koroza umwana umwe mu muri buri mudugudu wo mukagari ka Giheke. Mu mudugudu wa Rwumvangoma hazorozwa HAKIZIMANA Theogene ufite imyaka 11, mu mudugudu wa Karambo ni NDAYAMBAJE Christophe ufite imyaka 10 ,umudugudu wa Wimana hazorozwa NIYITEGEKA Isaac ufite imyaka 13 ,umudugudu wa Murambi ni NIYONKURU Yvone ufite imyaka 12 naho mu mudugudu wa RUGOMBO hazorozwa TUYISHIME Emmanuel ufite imyaka 11.

Bose bazorozwa inkoko ebyiri nk'abana batoranyijwe batishoboye kuruta abandi ngo  bakazabera urugero abandi bana kandi bafashe na gahunda yo kuzoroza abandi muri izo nkoko mugihe  zizaba zororotse. Abo bana baturutse mu midugudu 5 igize akagari ka Giheke. Ibyo ngo bikaba bigamije gukomeza imihigo hubakwa ubuzima bwiza n’iterambere rirabye  ry’abana.

 

 

 

 

 

Posts Related to Rwanda | RUSIZI : Mu murenge wa Giheke, hateraniye inama y'abana

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment