Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Rayon Sport na Nyanza FC zifatanyije zatangiye imyitozo n’ibikoresho bicye

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Rayon Sport na Nyanza FC zifatanyije zatangiye imyitozo n'ibikoresho bicye
Aug 14th 2012, 06:41

Ku kibuga cyo ku Kicukiro ku masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 13/08/12, nibwo ikipe ya Rayon Sports yongeye kugaragara mu kibuga nyuma y'igihe kinini abakunzi bayo batayibona nyuma yaho shampiyona irangiriye.

Rayon Sport na Nyanza byabaye ngombwa ko bamwe biyambura kubera bucye bw’ibikoresho

Aha ariko hari mu myitozo yaje no gukora ku nshuro ya mbere iri kumwe n'ikipe ya Nyanza FC bimaze iminsi bivugwa ko biri mu nzira yo guhurizwa hamwe bigakorwamo ikipe imwe.

Iyi myitozo yagaragayemo ubwinshi bw'abahoze ari abakinnnyi ba Nyanza FC n'ubuke bw'aba Rayon Sports, yanerekanye ko mu ikipe ya Rayon Sports hashobora kuba hakirimo ikibazo cy'amikoro.

Uretse ko nta mazi y'abakinnyi yarangwaga ku kibuga cya Kicukiro, nta n'imyenda ihagije y'imyitozo yari ihari byaje gutuma abakinnyi bamwe biyambura ngo bakore amakipe abiri dore ko na twa twenda bashyira inyuma y'ama Jersey ntatwaharangwaga.

Nyuma y'uko abakinnyi benshi b'ikipe ya Nyanza bari bitabiriye ino myitozo byatumye twegera umutoza wabo Abdu Mbarushimana tumubaza niba koko byararangiye bagiye gukora ikipe imwe(Rayon Sports- Nyanza).

Abdu yadutangarije ko bikiri kuganirwaho hagati y'amakipe yombi n'ubwo abona ibinini byasubizwa n'abayobozi.

"Ni byo mumaze imnsi mwumva ku bwumvikane n'akarere ka Nyanza n'ikipe ya Rayon Sports igice kimwe k'ikipe ya Nyanza FC gishobora kwivanga na Rayon Sports bikaba ikipe imwe"

"Ubuyobozi bumaze gusinyana amasezerano na Rayon Sports ni bwo bwazasubiza neza ibijyanye n'uko kwishyira hamwe".

Imyitozo yakoreshejwe n'umutoza wungirije Ali Bizimungu na Abdou Mbarushimana utoza Nyanza

Imyitozo yakoreshejwe n’umutoza wungirije Ali Bizimungu na Abdou Mbarushimana utoza Nyanza

Muri iyi myitozo hagaragayemo bamwe mu bakinnyi basanzwe ba Rayon Sports harimo abasore nka Sina Jerome, Abuba Sibomana, umunyezamu mushya Batte Shamilu bakuye muri Kiyovu Sports ndetse n'abandi bakinnyi barimo Hategekimana Aphrodis Kanombe wakinaga muri Ports yo muri Djibouti.

Abandi bakinnyi biteganyijwe ko bagaragara ku myitozoyo kuri uyu wa kabiri aho iyi kipe iri kwitegura umukino bafitanye na Kiyovu Sports i Rwamagana kuri uyu wa kane tariki 16/08/12.

Amakuru yo guhuriza hamwe ikipe ya Nyanza FC na Rayon Sports ni yo amaze iminsi avugwa cyane mu bitangazamakuru aho umuyobozi w'akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah akomeje gutangaza ko ibiganiro bigeze kure hagati y'amakipe yombi bityo Rayon Sports ikaba yasubira ku ivuko.

Photos/ J Dukuze

© 2012 Ruhagoyacu.com

UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment