Umurenge wa Muyongwe wegukanye umwanya wa mbere mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2011-2012 n'amanota 95 ku ijana mu mirenge 19 igize akarere ka Gakenke.

Umuyobozi w'akarere, Nzamwita Deogratias ageza ku nama njyanama amanota y'imirenge mu isuzumamihigo rya 2011-2012
Umurenge wa Ruli waje ku mwanya wa kabiri mu gihe umurege wa Busengo wegukanye umwanya wa gatatu. Imirenge yaje mu myanya ya nyuma ni Mataba yabaye iya 17, Karambo iza ku mwanya wa 18 na ho umurenge wa Cyabingo ufata umwanya wa nyuma.
Agaragariza Inama Njyanama y'Akarere yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 14/08/2012 uko imirenge yitwaye mu isuzumamihigo, umuyobozi w'akarere, Nzamwita Deogratias yashimye ko imirenge yageze ku musaruro ushimishije mu mihigo ya 2011 – 2012 harimo guhuza ubutaka n'ubwo inzira ngo ikiri ndende no kurwanya isuri.
Umuyobozi w'akarere yashimye kandi ko abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bahanze udushya twinshi mu mihigo ndetse banashyira imbaraga mu kubaka inyubako z'uburezi bw'ibanze by'imyaka 12 (12 YBE) zisa neza kuko zose zasizwe amarangi.
Yahamagariye abayobozi b'imirenge kongera ingufu mu kunoza raporo zishyikirizwa akarere (Reporting system) n'imihigo y'umuryango igifite ikibazo mu mirenge yose.
Mu bindi bisabwa kongerwamo imbaraga harimo umutekano wa SACCO zibasiwe n'ubujura mu minsi ishize, guhuza ubutaka imusozi ndetse n'imihigo y'umuryango itanoze ariko hakaba hari icyizere cyo guhinduka mu minsi iri imbere; nk'uko byemezwa n'umuyobozi w'akarere, Nzamwita.
Posts Related to Rwanda | Gakenke: Umurenge wa Muyongwe wegukanye umwanya wa mbere mu mihigo ya 2011-2012
Mu isuzuma ry'imihigo ry'igihembwe cya mbere rigaragaza ko Akarere ka Gakenke kateye intambwe igaragara mu gihe gitoya mu ishyirwa mu bikorwa ry' imihigo ya 2011-2012. ...
Mu gihe imihigo y'uyu mwaka wa 2011-2012 izarangira mu kwezi kwa Gatandatu, akarere ka Gakenke kemeza ko kamaze kugera kuri 85% kesa imihigo kahize imbere ...
Ku itariki ya 5/6/2012, mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Nyamasheke hatangarijwe ku mugaragaro uko imirenge yarushanijwe mu mihigo y'umwaka ushize, hanahembwa imirenge yaje ku isonga ...
tariki ya 6 Mutarama, 2012 mu cyumba cy'inama cy'ingoro y'ubugeni iri ku Rwesero mu karere ka Nyanza habereye umuhango wo kumurika ibikorwa by'imihigo imirenge ...
Umwaka urashize gahunda yo gutanga ibyangombwa by'ubutaka itangiye. Mu mirenge 19 igize akarere ka Gakenke, imirenge itandatu ni yo yabonye ibyangombwa by'ubutaka. ukurikije imirenge isigaye, ...
Google+
0 comments:
Post a Comment