Umuyobozi w'akarere ka Nyanza, MURENZI Abdallah mu nama yamuhuje n'abafatanyabikorwa n'abayobozi batandukanye ku rwego rw'umurenge wa Rwabicuma uri muri ako karere yavuze ko kujijuka ntaho bihuriye n'umubare w'amashuli menshi abantu biga, kuko bamwe bitababuze gukora ibintu birangwamo ubujiji.

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah agira inama abayobozi bakora mu nzego z'ibanze z'umurenge wa Rwabicuma
Muri iyo nama umuyobozi w'akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yifashishije urugero rwa jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda avuga ko abari ku isonga mu gucura uwo mugambi mubisha harimo abantu bize benshi ariko amashuli yabo agateshwa agaciro n'ibikorwa bya kinyamaswa bakoreye abanyarwanda bagenzi babo babambura ubuzima.
Yakomeje abwira abari muri iyi nama bose ko mu gihe cyose umuntu yakwiga ariko ntagire umutimanama muzima ibyo yize byose biba ari imfabusa. Aha niho yahereye agira ati: " Kujijuka ntabwo bivuga umubare w'amashuli menshi umuntu yiga"
Icyakora uyu muyobozi w'akarere ka Nyanza ntiyigeze atesha agaciro amashuli kuko yakomeje avuga ko biba byiza iyo umuntu ajijutse ariko yaranize"
Murenzi Abdallah asanga kandi umurimo wose ukozwe bivuye ku mutima ariwo ubyara umusaruro kurusha uwakozwe n'amaboko gusa ariko bitavuye ku mutimanama wa muntu.
Iyi nama yibanze kugushishikariza abayobozi bose bari bayirimo kugira umuco w'ubunyangamugayo no gushishikariza abayoborwa ibyo bakora ariko umuyobozi akaba ari we ubabera urugero rwiza.
Mu mvugo y'umuyobozi w'akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yavuze atya: " Burya nta muntu utanga icyo adafite ati niba uri umuyobozi ntugire ubwisungane mu kwivuza wabasha ute gushishikariza abaturage uyoboye kuyishaka kandi nawe ubwawe ntayo ufite? "
Yasabye abo bayobozi mu nzego z'ibanze kutikoreza imitwaro abandi nabo batabasha gukozaho imitwe y'intoki ngo bayiterure. Ikindi umuyobozi w'akarere ka Nyanza yabasabye abayobozi mu nzego z'ibanze bakoranye inama ni ukugira imyumvire myiza mbere yo kuyisaba abo bayobora.
Mu mwanya wo gutanga ibitekerezo abari muri iyi nama bishimiye inama bagiriwe n'umuyobozi w'akarere ka Nyanza basaba ko icyo gikorwa cyo kubasura cyahoraho ntikibe imbonekarimwe.
Ibitekerezo byatanzwe ahanini byibanze ku buryo bwo kunoza gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu ndetse no kwitabira gahunda y'ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bakomeze bese imihigo nk'uko bayisinyiye imbere y'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda.
Posts Related to Rwanda : "Kujijuka ntabwo bivuga umubare w'amashuli menshi umuntu yize" – Umuyobozi w'akarere ka Nyanza
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah aratangaza ko ibikorwa byo kwibuka abahoze ari Abakozi b'ibigo bitandukanye byakoreraga muri aka karere bazize jenoside yakorewe abatutsi muri ...
Mu nama yaguye y'umutekano y'akarere ka Nyanza yabaye tariki 27/02/2012 hishimiwe ko ubufatanye buri hagati y'abaturage n'inzego zishinzwe umutekano bukomeje gutuma bimwe mu byaha bikorwa ...
Ubwo tariki 26/03/2012 umuyobozi w'akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yakoranaga inama n'abayobozi mu ku rwego rw'imirenge n'utugali yagaragaje ko impamvu yatumye ubwisungane mu kwivuza butitabirwa ...
Mu ngendo umuyobozi w'akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, akomeje kugirira mu mirenge itandukanye igize ako karere arasaba abanyamabanga Nshingwabikorwa bayo kwihutisha iterambere no kurushaho gutanga ...
Mu nama yabaye tariki 26/04/2012 igahuza abayobozi mu nzego zose z'akarere ka Nyanza basaga 300 iyobowe n'umuyobozi w'aka karere Murenzi Abdallah yishimiye ko nta mukozi ...
Google+
0 comments:
Post a Comment