
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Amajyaruguru Deogratias Kabagamba aravuga ko imidugudu ya Ryambungira na Kamugeni mu karere ka Musanze itanga icyizere cy'ejo hazaza heza, bitewe n'ibikorwa bitandukanye byashyizwe muri iyi midugudu yari ikennye kurusha iyindi.
Umudugudu wa Ryambungira mu murenge wa Shingiro na Kamugeni mu murenge wa Kimonyi yari ikennye cyane. Nyamara ibikorwa byo gutanga inka ku batuye iyi midugudu, kuhakora imihanda, kubaka za biogas n'ibindi ngo byaba byerekana ko iyi midugudu ishobora kuzaba yihagazeho mu bihe biri imbere.
Kuri uyu wa 14/08/2012 Kabagamba yagize ati: "iyi midugudu ishobora kuzaba iruta imwe mu mijyi mito tubona mu gihugu mu gihe ibikorwa byakomeza gutera imbere ku rugero rwiza".
Mu bindi bikorwa biri gukorwa muri iyi midugudu muri gahunda y'amajyambere akomatanyije twavuga nko kuhatera ibiti bivangwa n'imyaka, kubaka za rondereza zo mu makoro, kuhubaka igikumba cy'inka ndetse n'ibindi.
Abayobozi batandukanye ku rwego rw'intara y'Amajyaruguru ndetse n'akarere ka Musanze, bavuze ko ibikorwa by'umushinga w'amajyambere akomatanyije (IDP) mu murenge wa Shingiro na Kimonyi bigenda neza, gusa akarere gasabwa gukomeza kubikurikirira hafi.
Posts Related to Rwanda : Imidugudu ya Ryambungira na kamugeni iratanga icyizere cy'ejo heza
Gutura mu midugudu birushaho kwitabirwa, uyu ni umudugudu wa Nyirabashenyi Mu Rwanda harimo haragenda hashyirwa ingufu mu rwego rw'imiturire. Mu ...
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, ni we wavuze ko umwaka utaha w'ingengo y'imari, ni ukuvuga uzahera muri Nyakanga 2012 ukarangira muri Kamena 2013, uzarangira abaturage ...
Aha ni hamwe muhateganywa kubakwa amazu agezweho Mu mihigo y'akarere ka Ngororero harimo no kuzamura urwego rw'imiturire n'imyubakire igezweho, kugirango barusheho gukurura abagana ako ...
Nubwo hirya no hino mu midugudu hateganyijwe amasite yo gutura mu midugudu, usanga abitabira kuyaturamo ari abubatse bwa mbere. Abasanzwe batuye bo bavuga ko babuze ...
Amahugurwa y'abakozi bazakora isuzuma ry'ingo zituye ku midugudu ryateguwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangiye uyu munsi ku wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2011 ku ...

0 comments:
Post a Comment