Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda : Ibitaro Bikuru bya Polisi byahaye abapfakazi ba Jenoside ihene 33 za kijyambere

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda : Ibitaro Bikuru bya Polisi byahaye abapfakazi ba Jenoside ihene 33 za kijyambere
Aug 16th 2012, 12:00

Ibitaro Bikuru bya Polisi bya Kacyiru tariki 14/08/2012 byashyikirije abapfakazi 58 ba Jenoside  yakorewe Abatutsi  muri Mata 1994 batuye mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo ihene 33 za kijyambere.

IbitaroBikurubyaPolisibyahayeabapfakazibaJenosideihene 33 zakijyambere 300x199 Rwanda : Ibitaro Bikuru bya Polisi byahaye abapfakazi ba Jenoside ihene 33 za kijyambere


 

 

 

 

 

 

Aba bapfakazi bahawe kandi ibikoresho by'ubuhinzi birimo ibikoresho byo kuvomerera imyaka (arrosoirs), imiti yica udukoko mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro ukomoka  ku buhinzi.

Ayo matungo magufi n'ibikoresho by'ubuhinzi bashyikirijwe bifite agaciro k'amafaranga angana na miliyoni imwe n'ibihumbi 130 by'amafaranga y'u Rwanda, yose yatanzwe n'abakozi b'Ibitaro Bikuru bya Polisi biri Kacyiru mu Mujyi wa Kigali; nk'uko bitangazwa na Polisi y'igihugu.

ACP Daniel Nyamwasa ukuriye Ibitaro Bikuru bya Polisi atangaza ko iyo nkunga yashyirikijwe abapfakazi ba Jenoside iri muri gahunda za Polisi yihaye zo guhindura imibereho y'Abanyarwanda badafite amikoro.

 Umuyobozi w'Ibitaro Bikuru bya Polisi yabasabye gufata neza izo hene kugira ngo zizabahe umusaruro mwiza kandi zinagire uruhare mu guhindura imibereho yabo.

Yongeraho ko  Polisi izafasha bamwe mu bacitse ku icumu bafite ibibazo b'ihungabana byatewe n'ibihe bibi bya Jenoside banyuzemo.

James Nzirimu, umukozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yashimye inkunga ya Polisi aboneraho gusaba abayihawe kwita kuri ayo matungo kugira ngo azabahe umusaruro ushimishije uzabafasha gukemura ibibazo by'ibanze mu ngo zabo.

Sarafina Uwimana, umwe mu bahawe iyo nkunga  yashimiye Polisi inkunga yabageneye. Yagize ati:  "Abaturage b'I Rutunga bari abakene cyane cyane abacitse ku icumu ariko Imana yadukoreye ibitangaza tubaye abambere bo kubona inkunga."


 

 

Posts Related to Rwanda : Ibitaro Bikuru bya Polisi byahaye abapfakazi ba Jenoside ihene 33 za kijyambere

share save 171 16 Rwanda : Ibitaro Bikuru bya Polisi byahaye abapfakazi ba Jenoside ihene 33 za kijyambere

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment