Fabrice Muamba, ku myaka 24 yafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku gukina ruhago, ibi byatangajwe n’ikipe yakiniraga, Bolton Wanderers, ku rubuga rwayo rwa interineti. Muamba yararwaye umutima akaba yarituye hasi ku italiki 17 werurwe uyu mwaka ku cyibuga White Hart Lane mu gice cya mbere hakaba bari muri 1/4 cya FA Cup bakina na Tottenham, umutima we wahagaze iminota 78 yose.
Muamba yavuye mu bitaro nyuma y’ukwezi ibyo bimubayeho akaba yarifuzaga gukomeza gukina football, ariko abaganga barabimubujije.

Muamba yitura hasi.
“Kuva narwara umutima ndetse nkava no mu bitaro,numvaga ko nzakomeza gukina ruhago ndetse nkakina ikipe yanjye Bolton”, aya ni amagambo Muamba yabwiye urubuga rwa interineti rw’ikipe ye. Yakomeje ajyira ati:”Nagiye mu bubirigi mu cyumweru gishize numva meze neza. Ariko amakuru nabonye atandukanye n’uko nabikekaga. Bivuze ko ndekeye gukina ruhago nk’umunyamwuga”.

Fabrice Muamba yari umukinnyi witwara neza mu kibuga.
“Umupira w’amaguru wabaye ubuzima bwanjye kuva ndi ingimbi kandi yanshoboje byinshi. Mbona narabaye umunyamahirwe kuko nageze ku rwego rwo hejuru. Nubwo ino nkuru ibabaje ariko, ngomba no kwibuka ibyo nawuboneyemo. Ndashimira Imana kuba yarandindiye ubuzima nkashimira ikipe y’abaganga btahwemye ku nyitaho ntibandeke. Ndashimira abantu bose bamfashije, n’abafatanya bikorwa ba Bolton bakoze akazi kadasanzwe”.
Fabrice Ndala Muamba ni umwongereza ariko akaba n’umukongomani wavutse italiki 6/4/1988 avukira i Kinshasa. yakina hagati mu kibuga bamwe bita midifielders mu rurimi rw’icyongereza. akaba rero avuye mu kibuga cya football ku myaka 24.
Post by Jean Luc/ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment