Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Ben Kayiranga amaze imyaka ibiri ategura Album ye “NTUNSIGE”

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Ben Kayiranga amaze imyaka ibiri ategura Album ye "NTUNSIGE"
Aug 15th 2012, 16:40

Uyu muhanzi w'imyaka 45 y'amavuko yatangarije Umuseke.com ko kwitondera ibyo akora bimushoboza kubisohora binoze kandi biryoheye abo bigenewe, akaba ariyo mpamvu yafashe igihe kigera ku myaka ibiri ategura Album ye yise "Ntunsige".

Ben Kayiranga kuri uyu wa gatatu ubwo yaganiraga n’Umuseke.com

Ben Kayiranga ubusanzwe aba mu gihugu cy'Ubufaransa, amaze igihe cy'ukwezi n'igice ari mu Rwanda muri iyo myiteguro ya Album ye azamurika mu kwezi kw'Ukuboza uyu mwaka. Azasubira mu Ubufaransa mu cyumweru gitaha mu myiteguro ya nyuma mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Album ye izaba igizwe n'indirimbo 13 harimo n'imwe y'inyongera yakoranye na Mani Martin na Patrick Nyamitali, abasore bazwiho ubuhanga mu kugorora umuhogo mu bahanzi nyarwanda.

Kayiranga yatangaje ko indirimbo ziri kuri Album ye nshya, yazitondeye ngo azinoze neza, nyinshi muri zo zikaba ziri mu njyana gakondo y'umwimerere nkuko abitangaza.

Iyi Album ye azayisohora kandi ku nkunga y'umuhanzi w'Umunyakongo Kinshasa Lokua Kanza.

Kayiranga Benjamin uzwi cyane mu ndirimbo nka "Freedom", umugabo w'umugore n'abana batatu, avuga ko ko impamvu ari kugana mu njyana gakondo ari uko akurikije imyaka afite, yumva agomba gukora muzika imuranga kandi itamutandukanyije na gakondo, cyane ko ngo abantu benshi bamukundira ijwi rye ry'umwihariko.

Uyu muhanzi yatangarije Umuseke.com ko hari bamwe mu bahanzi nyarwanda yumva bafite amajwi meza nka Edouce, Bruce Melodie, Man Martin, Patrick Nyamitali, Miss Channel na Gaby ndetse n'abandi, akaba avuga ko yifuza gukorana na bamwe muri aba umuziki wabo akawujyana no hanze y'u Rwanda aho yemeza ko abanyarwanda bahaba bakunda muzika y'iwabo cyane.

Avuga ku gihugu cye yagize ati: " u Rwanda ni igihugu cyanjye, ndagikunda cyane, sinamara amezi atatu ntaje ino, hamaze gutera imbere cyane ku buryo abenshi baba hanze batazi neza uko byifashe hano, maze iminsi ntekereza ko umunsi umwe nazagaruka ngatura mu Rwanda kuko hari gutera imbere cyane mu bintu byose".

Album nshya ya Ben Kayiranga izaba ari iya kane, nyuma y'iyambere yise "Freedom" iriho zimwe mu ndirimbo yakoranye na nyakwigendera Jean Christophe Matata. Iyo yise "Mbabarira" , "Isekere".

Ben Kayiranga iyo ari i Kigali yigendera na Moto

Zimwe mu ndirimbo za Album nshya ya Ben Kayiranga:

1.Ntunsige( ikaba natitle ya album)

2.Ruyange

3.Igendere

4.Imanzi

5.Munyana

6.Don't let love die ft Maurice kirya

7.Uruhimbi ft channel

8.Tujye gushora by lokua kanza

9.Agati kateretwe n'imana

10.Je n'aurai pas le temps

Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment