Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: KOFFI OLOMIDE YASOHOTSE MU GIHOME ARUMWERE IMBERE Y’ABACAMANZA

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
KOFFI OLOMIDE YASOHOTSE MU GIHOME ARUMWERE IMBERE Y'ABACAMANZA
Aug 16th 2012, 21:20

Umuhanzi Koffi olomide uyu wari umunsi we wa gatatu abarizwa mu gihome (gereza) nyuma yo gukubita ndetse akanakomeretsa umwe mubari basanzwe amutunganyiriza indirimbo witwa Diego Lubaki amuziza ko yaba yaranze kumwishyura ibihumbi bigera kuri 6,000 by’ama euro nubwo uwo Lubaki atabyemera ahubwo avugako yamuzijije ibihumbi 3000 by’ama euro.

Uyu munsi koffi akaba yireguye kubyaha aregwa byose ndetse birangiye anabaye umwere doreko habuze icyaha nakimwe kumufata kubera ntabimenyetso byerekana akubita uwo mugabo byabashije kugaragazwa.

Hanze y’urukiko uyu muhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Congo hari huzuye imbaga y’abakunzi be bari baje kwifatanya nawe ndetse n’abandi bo mu muryango we.

Kuruhande rwubaregaga koffi olomide ariwe Diego lubaki we aravugako koffi afunguwe kubera ari umuntu w’ikirangirire cyane muri congo ndetse unafite amafaranga menshi kubwibyo akaba haricyo yatanze kugirango asohoke muri gereza.

Tubibutseko ubu koffi olomide adashobora gukandagiza ikirenge cye k’ubutaka bw’igihugu cy’ubufaransa nyuma yo kumushyiriraho impapuro zimufata (un mandat d'arrêt) kubera icyaha cyo gufata kungufu aregwa mu bufaransa.

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment