Ba nyiri utubari barasabwa gufungura utubari nyuma y'amasaha y'akazi kandi no gucunga umutekano w'abantu bari mu kabari igihe bacuruza. Utubari tuzaza tugaragaramo amahane tuzafungwa kandi ba nyiratwo bagacibwa amande.
Ibi byagarutsweho n' inama y'umutekano yaguye y'akarere yabaye kuri uyu wa tariki 30/07/2012.
Mu byahungabanyije umutekano mu kwezi gushize, harimo ubusinzi buterwa no gufungura mu masaha y'akazi bityo inama y'umutekano ikaba yafashe icyemezo cy'uko ba nyiri utubari bubahiriza amasaha y'utubari kandi bagacunga koko umutekano mu gihe barimo gucuruza.
Utubari tuzagaragaramo amahane, tuzafungwa kandi ba nyir'atwo bagacibwa amande; nk'uko bishimangirwa na Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w'akarere ka Gakenke.
Abayobozi n'abashinzwe umutekano biyemeje guhagurukira ibiyobyabwenge birimo kanyanga yinjira mu karere ka Gakenke ivuye mu gihugu cya Uganda ikanyura mu karere ka Burera kuko ikurura ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n'amakimbirane mu muryango.
Inama y'umutekano yagaragaje ko impanuka zabaye mu muhanda wa Kigali-Musanze zigera kuri 18 zatewe n'amagare maze ifata umwanzuro yo kuyaca burundu kuri kaburimbo agakora mu mihanda y'ibitaka yagera muri kaburimbo bakayacunga.
Mu kwezi gushize habaye ibyaha bitatu birimo kwangiza umwana w'umukobwa n'ibyaha bibiri byatewe n'ubusinzi.
Posts Related to Rwanda | Gakenke: Ba nyiri utubari bagomba gucunga umutekano mu gihe barimo gucuruza
Nyuma y'uko inama y'umutekano yaguye y'akarere iheruka guterana ifashe icyemezo cyo guhagarika amagare yakoraga Kaziba – Gakenke centre, abanyonzi baratangaza ko icyemezo cyafashwe kibabangamiye kubera ...
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, Harerimana Adrien, arasaba abacuruza inzoga mu kabari kudaha abaturage mu masaha y'akazi. Mu gace kitwa mu ...
Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora ahitwa ko ari mu isantere ya Gisagara, baratangaza ko bifuza kuba bakwicara mu tubari dusa ...
Abaturage bo mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu mu ntara y'Iburengerazuba barasaba abashinzwe umutekano gushyiraho ingamba zo kurwanya imiziki yo mu tubari no ...
Abitandukanyije n'abarembetsi (abacuruza kanyanga bayikuye muri Uganda) bakomoka mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera, baratangaza ko bagiye gufasha ubuyobozi bw'ako karere kurwanya ikiyobyabwenge ...

0 comments:
Post a Comment