Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Nyamasheke: Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n’amategura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Nyamasheke: Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n'amategura mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Aug 1st 2012, 08:22

Nyamashek Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n'amategura mu buryo bw'ikoranabuhanga. Rwanda | Nyamasheke: Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n'amategura mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Abafundi batoranijwe mu bandi bo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bari guhugurwa ku buryo bwo kubumba amatafari n'amategura mu gitaka n'umucanga na sima bakoresheje imashini, aya matafari akaba ategerejweho kugira uruhare mu kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu.

Mbyayingabo Shabani, umwarimu uri kwigisha aba bafundi yatangaje ko iri tafari ribumbwa muri ubu buryo riba rikomeye kurusha asanzwe yukabishwa mu giturage azwi ku izina ry'inkarakara, rikaba rishobora gukoreshwa nyuma y'iminsi itanu ribumbwe.

Yasabye abafundi batandukanye kubegera bakabigiraho maze nabo bakazabasha gukoresha iri koranabuhanga.

Yongeyeho ko rihendutse kuko usanga rigura amafaranga ari hagati ya 28 na 35 bitewe n'aho akorewe.

Gukwirakwiza aya matafari n'amategura hirya no hino ngo ni imwe mu ngamba zo kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu nk'uko byatangwajwe na Nkaka Théogène, umukozi mu ishami ry'imiturire mu cyaro muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n'amajyambere, Bahizi Charles, yasabye abari muri aya mahugurwa kuyakurikira neza bashyizeho umwete kugira ngo bazabashe kuyabyaza umusaruro.

Yabasabye kandi gufata neza ibikoresho bazaba bari gukoresha kugira ngo bizabashe gukoreshwa igihe kinini.

Aya matafari kuyubakisha ntibisaba gukoresha Sima cyangwa ibyondo kuko agiye afite utuntu twinjiranamo, bakaba bagenda bayagerekeranya gusa.

Nyuma y'aya mahugurwa kandi, abahuguwe bagomba no kubaka inzu imwe y'ikitegererezo igahabwa umuntu umwe utishoboye wo mu murenge wa Kanjongo.

Minaloc yemeye kandi kuzafasha abantu icumi ba mbere bazagira ubushake bwo gutura muri uyu mudugudu ibaha sima n'umucanga byo kubumbamo amategura yo gusakara.

Posts Related to Rwanda | Nyamasheke: Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n'amategura mu buryo bw'ikoranabuhanga.

share save 171 16 Rwanda | Nyamasheke: Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n'amategura mu buryo bw'ikoranabuhanga.

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment