Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda : Leta iragira inama abayobozi b’uturere gukoresha amategura n’amatafari muri gahunda y’imidugudu

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda : Leta iragira inama abayobozi b'uturere gukoresha amategura n'amatafari muri gahunda y'imidugudu
Aug 1st 2012, 08:25

Letairagirainamaabayobozib'utureregukoreshaamateguran'amatafarimurigahunday'imidugudu Rwanda : Leta iragira inama abayobozi b'uturere gukoresha amategura n'amatafari muri gahunda y'imidugudu

Muri gahunda ya leta yo gutuza abaturage mu midugudu, ministeri y'ubutegetsi bwa leta (MINALOC) irashishikariza abayobozi b'uturere two mu Ntara y' i Burengerazuba gutangira gahunda yo gusakaza amategura no kubakisha amatafari kuko ari byo bihendutse kandi bikaboneka mu Rwanda.

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe imiturire mu cyaro muri MINALOC  Augustin Kampayana ubwo yari ari mu nama yateguwe n'inama y'igihugu ishinzwe kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu, yavuze ko leta yatangiye gahunda yo gusakaza amategura kubera ko amabati ahenda kandi agasaza vuba. Usibye n'ibyo kandi, Kampayana avuga ko kuba amategura akorerwa mu Rwanda byaba n'intandaro yo kubonera imirimo urubyiruko rw'u Rwanda muri gahunda ya Hanga Umurimo:

"Urubyiruko rwacu, abari n'abategarugori, iyo bari mu makoperative bakabumba amategura binjiza amafaranga. Icyo gihe rero tuba duhanze umurimo. Icya kabili amategura araramba. Niyo ubonye atangiye gusaza ushobora kuyasiga irange, kandi biranoroshye kubatuye mu kabande iyo bagiye gutuzwa mu midugudu basanzwe basakaje amategura bashobora kuyakuraho bakayimukana, leta inafite ingamba zo kugabanya imari ikoreshwa mu gutumiza ibikoresho hanze (nk'amabati) mu gihe dushobora gukoresha iby'iwacu. Ikindi kwimukana amabati bituma yangirika kubera imisumari bikaba ngombwa ko ugura andi mashya."

Umuyobozi muri MINALOC ushinzwe imiturire mu cyaro akomeza asobanura ko gusakaza amategura atari itegeko ahubwo ari ingamba yafashwe na leta y'u Rwanda kugira ngo irusheho kunoza gahunda yo gutura mu midugudu hakoreshejwe ibikoresho bikomeye, bihendutse kandi bikorerwa mu Rwanda tutibagiwe ko n'amategura atuma mu nzu hadashyuha cyane nk'amabati.

Ni nayo mpamvu mu turere twose hagejejwe utumashini tubumba tukanokora amatafari, ariko ikibazo cyagaragajwe mu nama nuko utwo tumashini henshi tudakoreshwa, mu Ntara y'i Burengerazuba ho impamvu ikaba ari ukubera ko nta butaka bwo kumbamo amatafari n'amategura bupfa kuhaboneka cyane cyane mu turere twegereye ikiyaga cya Kivu.

Ibi ariko ngo nti byari bikwiye kuba impamvu yo kuzarira muri gahunda yo gutuza abantu mu midugudu kuko aho ubutaka butari bashobora no kugura ibikoresho hanze, cyangwa se bagakoresha n'ibihari. Aha Kampayana yatanze urugero ku karere ka Nyamasheke aho bubakisha imbaho kandi ugasanga amazu ameze neza.

 

Posts Related to Rwanda : Leta iragira inama abayobozi b'uturere gukoresha amategura n'amatafari muri gahunda y'imidugudu

share save 171 16 Rwanda : Leta iragira inama abayobozi b'uturere gukoresha amategura n'amatafari muri gahunda y'imidugudu

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment