Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Washington yagombaga guhana Kigali kubera amahanga

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Washington yagombaga guhana Kigali kubera amahanga
Jul 25th 2012, 14:34

Ibi byatangajwe na Thierry Vircoulon, directeur wa porogaramu ireba Africa yo hagati muri International Crisis Group, wemeje ko Leta ya Obama ibihano yafatiye ingabo z'u Rwanda yagombaga kubifata kubera andi mahanga.

Leta ye yafatiye ibihano u Rwanda kubera andi mahanga/photo Getty Images

Leta ye yafatiye ibihano u Rwanda kubera andi mahanga/photo Getty Images

Vircoulon yavuze ko gukata 200 000$ ku nkunga USA igenera u Rwanda ari igihano kitavuze byinshi ku gisirikare cy'u Rwanda, ko ahubwo gifite ibyo kivuze kuri politiki mpuzamahanga ya Leta z'unze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo avuga ko ibihugu byinshi bigize Umuryango Mpuzamahanga biri ku ruhande rwa DR Congo kubera amaraporo yasohowe avuga ko u Rwanda rufasha abarwanya Congo.

Nubwo amahanga ngo abibona ko nta bimenyetso bifatika byerekana uruhare rw'ingabo z'u Rwanda muri iriya ntambara, amahanga ntiyahakana ibyavuzwe muri ayo maraporo bityo ibihugu byinshi bikajya inyuma ya Leta ya Kinshasa.

Ibi ngo nibyo byatumye Leta ya Washington, ifite ijambo rinini mu muryango mpuzamahanga, nayo yanga gutenguha amahanga bityo nayo ishaka kwereka amahanga ko iri kumwe nayo ibinyujije muri kiriya gihano Thierry Vircoulon avuga ko kidafite kinini cyivuze ku Rwanda.

Ku cyumweru nibwo Leta ya Amerika yatangaje ko mu gihe cy'umwaka igabanyije 200 000$ ku nkunga yahaga u Rwanda mu guhugura ingabo zarwo.

Kuri Thierry Vircoulon ibi ngo ntibivanaho ubucuti bw'u Rwanda na Amerika, ahubwo ngo ni uburyo Amerika yakoresheje mu kwanga kwitandukanya n'uko ibindi bihugu bibona intambara iri DR Congo.

Kuri uyu wa gatatu Stephen Rapp uhagarariye Amerika muri Global Criminal Justice akaba yatangarije the Guardian ko abayobozi b'u Rwanda bashobora gukurikiranwa n'Ubutabera mpuzamahanga ku byaha ngo byo "gufasha abakora ibyaha by'intambara" muri DR Congo babihereye kuri raporo ya UN ivuga ko u Rwanda rufasha abigometse muri Congo.

Ibiregwa u Rwanda, abayobozi b'u Rwanda bakaba baragiye babihakana bavuga ko nta shingiro bifite, ndetse ko abashingira kuri ayo ma raporo baba bibeshya kuko yakozwe n'abantu bagendeye ku mabwire.

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment