Kuwa gatandatu tariki 28 nibwo Jason Derulo azaba yaririmbiye i Remera mu gusoza Primus Guma Guma Superstar ya kabiri, abatazabasha kumubona bakaba bafite amahirwe yo kumwegera muri After Party y'iki gitaramo izabera muri Bamboo Restaurant.

Jason Joel Desrouleaux w’imyaka 22 azaba ari mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatanu nijoro/photo Internet
Muri Bamboo Restaurant iri mu mu nyubako ya T2000 iri munsi y'inyubako ndende ya KCT, ikaba kandi imbere y'aho bita kwa Ndamage rwagati mu mujyi wa Kigali, kwinjira kugirango ubone uyu muhanzi ndetse na Jay Polly na King James bakuririmbira hafi ni 5000Frw.
Abazaza muri iyo after party izatangira saa tanu z'ijoro ikageza mu gitondo, bazabona amahirwe yo kwifotozanya n'uyu mu star w'umunyamerika ndetse na bano bakunzwe cyane ba hano iwacu tubaza tumaze kumenya ukunzwe cyane hagati ya bombi (Jay Polly na King James).
Abateguye irushanwa rya PGGSS II bo baributsa abantu ko kwinjira mu gitaramo kizamenyekaniramo uzatsinda hagati ya Jay Polly na King James ari 2000Frw mu myanya isanzwe na 5000Frw mu myanya y'icyubahiro.
Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment