Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Umunyeshuri wiga ‘Pharmacie’ muri UNR yatorewe kuyobora abandi muri Africa

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Umunyeshuri wiga 'Pharmacie' muri UNR yatorewe kuyobora abandi muri Africa
Jul 23rd 2012, 06:37

Afadhali Diallo, umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu bijyanye na farumasi tariki ya 18 Nyakanga 2012 yatorewe kuba perezida w'ishyirahamwe ry'abanyeshuri biga ibya farumasi (ubumenyi mu miti ivura abantu) ku mugabane w'Afurika (African Pharmacy Students Association) mu matora yabereye i Alger mu gihugu cya Algeria.

Afadhali Diallo ari i Alger muri Algeria

Afadhali Diallo ari i Alger muri Algeria

Afdhali Diallo wiga mu mwaka wa kane muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda uyu mwanya yatorewe yari awuhataniyeho bikomeye n'umunya Tanzania Geoffrey Yamba Yamba.

Uyu munyarwanda Afdhali Diallo agiye kuyobora ishyirahamwe ry'abanyeshuri biga ibya farumasi ku mugabane w'Afurika muri manda ya 2012-2013 asimbuye umunyalijeriya Redouane Soualmi wari uriyoboye muri manda 2011-2012.

Tariki ya 18 Kamena 2012 nibwo Afadhali Diallo yari yegukanye umudari ubwo yabaga uwa kabiri mu irushanwa ryo kwandika ryitwa "IPSF World Essay competition" ryari rifite umutwe uvuga ngo "Global pharmacy career paths", rikaba ryari ryitabiriwe n'abanyeshuri biga umwuga wa farumasi ku Isi yose bibumbiye muri federasiyo yitwa International Pharmaceutical Students' Federation (IPSF).

Afadhali Diallo yari asanzwe ayobora ishyirahamwe ry'abanyeshuri biga ibya farumasi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (AEPHAR).

Jean Baptiste Micomyiza
PR Officer/NUR

UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment