Bamwe mu bagize inama njyanama y'akarere ka Muhanga bemeza ko gushyira imwe mu midugudu y'icyaro yegereye mumujyi bihendesha iyo midugudu kandi atari iy'umujyi nyakuri.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire cyamaze gukora ibishushanyombonera by'imijyi yo mu Rwanda. Ibi bishushanyo bigaragaramo ibice bitandukanye, birimo ibice by'umujyi nyakuri cyangwa amasantere y'imijyi ndetse n'inkengero zawo.
Ibi bice byishwe inkengero z'umujyi usanga ari ibice ahanini bigizwe n'ibyaro bitagaragaza iterambere na rito ry'umujyi.
Kuba ibi bice by'icyaro byarashyizwe mu mijyi ngo hari aho bizagira ingaruka ku baturage kuko ubuzima bwaho bushobora kuzajya bufatwa nk'ubwo mu mujyi kandi atari ko biri. Aha akaba ari nk'abashaka kubaka bazajya basabwa kubaka inyubako zijyanye n'umujyi kandi bari mu cyaro.
Mu minsi ishize abatuye ibi bice mu karere ka Muhanga, bari bagaragaje ikibazo cy'uko bishyizwa amafaranga y'ubukode bw'ubutaka menshi nk'ay'abantu batuye mu mijyi kandi ibikorwa bahakorera byose ari ibikorwa by'ubuhinzi nko mu cyaro.
Aha ariko umukozi w'ikigo cy'igihugu cy'imiturire (Rwanda Housing), Byiringiro Alexis avuga ko impamvu iyi midugudu yagiye ishyirwa mu mijyi ngo Ari ukugirango izagurirwemo umijyi. Aha ariko ngo ntibivuze ko imyubakire y'ahantu hose hagize umujyi igomba kuba iri ku rwego rwo hejuri ahubwo ngo hazaba n'ibice byagenewe kujya byubakamo abafite ubushobozi buciriritse.
Kugirango ibi bice by'icyaro biri mu mijyi bitangire kubakwa nko mumijyi, hazabanza hagezwe ibikorwa remezo nk'imihanda iciye neza, amazi amashanyarazi n'ibindi.
Ibi bikaba byarakozwe kuko usanga ibice byinshi byo mu mijyi rwagati biba byaruzuye nubwo usanga bitubatse ku buryo busabwa n'imijyi. Ibi bice kandi by'icyo byo mu mujyi nibyo bizajya byimukiramo abazaba bimuwe mu mujyi rwagati kuko badafite ubushobozi bwo kubaka inyubako zigendanye n'igihe.
Byiringiro avuga ko ikigo cy'igihugu cy'imiturire cyifuza ko hajya habanza hakubakwa igice kimwe kikarangira hakabona gufatwa ikindi mu rwego rwo kugira umujyi uteranye.
Ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga butangaza ko abatuye umujyi bagikoreramo ibikorwa by'icyaro nk'ubuhinzi bakwiye kuwimukamo bakajya kubikorera mu cyaro habugenewe.
Posts Related to Rwanda : Gushyira ibice by icyaro mu mujyi ngo bihendesha abaturage bafite ubushobozi buke
Ikigo cy'igihugu cy'imiturire (Rwanda Housing) kirasaba uturere n'imijyi gushyira vuba imidugudu yose ibigize mu byiciro by'imiturire kugirango bizifashishwe mu gihe cy'ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire rizaba ...
Imwe mu mpamvu myamukuru yatumye ibiciro by'ubutaka bihindurwa n'inama njyanama y'akarere ka Muhanga ku itariki ya 9 Gashyantare 2012, ikaba ari uko bimwe mu bice ...
Ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga bwasabye abatuye aka karere ko bashyira ubushishozi n'ingufu nyinshi mu nyubakire yabo mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato ...
Abaturage bo mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo batangiye igikorwa cyo gutema intoki no gukura munzira ubundi buhinzi bubarizwa muri uwo murenge nyuma ...
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, batangaza ko n'ubwo ubuyobozi na politiki ya leta bibasaba gutura mu midugudu bo ...

0 comments:
Post a Comment